Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika, Breitbart News.
Nduhungirehe yavuze ko umuntu ubashije gutuma ikibazo cy’umutekano mucye cyari mu Burasirazuba bwa RDC kibonerwa umuti, akwiriye igihembo cya Nobel kuko akemuye ikibazo cyari kimaze imyaka irenga 30.
Yagize ati “Amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo ni yo amaze imyaka myinshi ku mugabane. Amaze imyaka 30. Hari umutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi umaze icyo gihe cyose uhungabanya igihugu cyacu, rero umuntu wese harimo na Trump ushobora gutuma ayo makimbirane arangira akwiye Nobel Peace Prize.”
Ku wa 27 Kamena 2025 ni bwo Olivier Nduhungirehe hamwe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, basinyanye amasezerano y’amahoro i Washington D.C muri Amerika.
Nyuma yo gusinya ayo masezerano abo bombi bakiriwe na Perezida Trump mu biro bye, baganira n’itangazamakuru bishimira iyo ntambwe itewe.
Nyuma y’ibyo biganiro Trump yatumiye Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, mu biganiro bigamije gusinya andi masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubukungu.
Nduhungirehe agaragaza ko aya masezerano azaba aje kuzuza ayo basinye y’amahoro, ariko binagaragaza umuhate wa Trump wo kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yagize ati “Itariki ntiremezwa ariko duteganya ko muri ibyo biganiro ari bwo amasezerano y’ubufatanye mu bukungu azasinywa, ibizuzuza amasezerano y’amahoro twasinye. Twizera ko azaba ari indi ntambwe duteye mu kugarura amahoro mu Karere, ariko binerekana ubushake bwa Trump mu kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Mu 2024 ni bwo Donald Trump yashyizwe ku rutonde rw’abahataniye igihembo cya Nobel Peace Prize, nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu gutuma Israel, Leta Zunze Ubumwe za Abarabu na Bahrain bisinyana amasezerano yiswe ‘Abraham Accords’.
Trump yaherukaga gushyirwa kuri uru rutonde mu 2019 no mu 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!