Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 ni bwo hasozwaga inama ya NATO imaze iminsi itatu ibera i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ngingo nyamukuru zaganiriweho harimo kuba ingabo za Ukraine zashyigikirwa kugira ngo zizatsinde iz’u Burusiya.
Baganiriye kandi ku buryo uyu muryango wakomeza kwifatanya na Ukraine mu kubungabunga umutekano w’Uburayi, mu gihe hari impungenge ko u Burusiya bushobora kuzatera ikindi gihugu, niburamuka butsinze iyi ntambara.
Ubuyobozi bwa NATO bwatangaje ko indege z’intambara za F-16 Ukraine yemerewe na Amerika, u Buholandi na Denmark zizayigeraho muri iyi mpeshyi.
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga X, yashimiye umusanzu w’ibihugu bya NATO, ateguza ko izi ndege zizafasha igihugu cyabo gusatira intsinzi.
Yagize ati “Zizatwegereza amahoro arambye, zitwereke ko ibikorwa by’iterabwoba bigomba gutsindwa.”
Ukraine imaze igihe yifuza kwinjira muri NATO kugira ngo bizorohe kuba yabona ubutabazi buhagije mu gihe igabwaho ibitero n’u Burusiya, ariko Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Jens Stoltenberg yagaragaje ko bitahita bishoboka.
Jens yasobanuye ko Ukraine ishobora kuzinjira muri NATO mu gihe intambara yashojweho n’u Burusiya yazaba irangiye, kuko yinjiye mu gihe intambara ikomeje, umurwa mukuru wayo, Kyiv, wagabwaho ibitero.
Yagize ati “Muri rusange, ntabwo ibi tubikora kuko dushaka gutinza intambara. Turabikora kuko dushaka guhagarika intambara vuba bishoboka.”
Kuva iyi ntambara yatangira muri Gashyantare 2022, bimwe mu bihugu byo muri NATO byahaye Ukraine ubufasha burimo intwaro zitajyanye n’izo ikeneye ngo ishobore guhangana n’u Burusiya.
Ukraine yizera ko indege za F-16 zikorerwa muri Amerika ndetse n’izi ntwaro zihangana n’ibitero by’indege nka Patriots zizayifasha gutsinda uru rugamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!