Umuvugizi wa Guverinoma ya Myanmar, Maj. Gen. Zaw Min Tun yabwiye Televiziyo y’iki gihugu, MRTV, ko abantu ibihumbi 3,900 ari bo bamaze gukomereka na ho abarenga 300 bakaba baburiwe irengero.
Imibare y’abapfiriye muri uyu mutingito yatangajwe n’igisirikare igaragaza ko abantu 2056 ari bo bamaze gupfa gusa andi makuru agahamya ko abapfuye bashobora kuba barenze uyu mubare.
Umutingito wibasiye Myanmar ku wa 28 Werurwe 2025 wari ku gipimo cya 7,7.
Umuvugizi wa Leta yagaragaje ko ubwo uyu mutingito wabaga, Abayisilamu bari mu gisibo cy’Ukwezi kwa Ramadan bari bagiye gusenga amasengesho, bituma ababarirwa muri 700 bapfira mu misigiti itandukanye.
Bibarwa ko inzu 1591 zangiritse, izindi 670 zituwemo n’Aba-Monk na zo zirangirika hamwe n’amashuri 60 yo mu gace ka Mandalay kari mu bilometero 17 uvuye ku izingiro ry’uwo mutingito.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!