Ingoro y’Umwami wa Norvège yatangaje ko Igikomangoma Astrid yapfuye ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026. Yari mukuru k’Umwami Harald V wapfuye mu kwezi gushize afite imyaka 89, nyuma yo kumara imyaka irenga 35 ku ngoma.
Igikomangoma Astrid yari yagaragaye bwa nyuma mu ruhame ku wa Gatatu, ubwo yitabiraga umuhango wo gushyingura Umwami Harald V. Uwo muhango waranzwe n’iminsi 13 y’icyunamo mu gihugu hose.
Mu butumwa bwashyizwe hanze, Umwami Haakon VIII yavuze ko Igikomangoma Astrid yamaze ubuzima bwe bwose ahagarariye neza umuryango w’ibwami, agaragaza ubushake bwo gukorera igihugu.
Yagize ati “mu buzima bwe bwose, Igikomangoma Astrid yahagarariye neza umuryango w’ibwami.”
Kugeza ubu, nta makuru arambuye yatangajwe ku gihe umuhango wo gushyingura Igikomangoma Astrid uzabera.
Umuhango wo gushyingura Umwami Harald V wabaye ku wa Gatatu, witabirwa n’Umwamikazi Sonja w’imyaka 89, Umwami mushya Haakon VIII n’umugore we, Umwamikazi Mette-Marit, ndetse n’abandi bagize umuryango w’ibwami muri Norvège.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’abahagarariye imiryango y’ibwami yo hirya no hino ku isi, harimo Igikomangoma cya Wales wahagarariye Umwami Charles w’u Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!