Mbere yo guhagurukira ku cyambu cya Bizerte kiri mu majyaruguru ya Tunisie ku wa 15 Nzeri 2025, Umunya-Suède w’impirimbanyi, Greta Thunberg, yagize ati”Turashaka no gutanga ubutumwa ku bantu bo muri Gaza bakamenye ko Isi itabibagiwe.”
"Niba leta zacu zarananiwe gufata ingamba, natwe nta mahitamo yandi dufite usibye gufata iya mbere tugahangana.”
Amakuru dukesha AFP, avuga ko ubwo bwato uko 20, bwavuye i Barcelone bugahurira i Bizerte, aho bwahagurukiye mu gitondo cya kare.
Umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa, Yasemin Acar, yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ubwo bwato buhaguruka mu rucyerera, ayakurikiza ubutumwa bugira buti "Abafungaga inzira zerekeza muri Gaza bagomba guhagarikwa, kandi dushyize hamwe duharanira ubumwe, icyubahiro n’ubutabera."
Byatangajwe ko ubwato bubiri muri ubwo bwagabweho ibitero na drones mu minsi ibiri ikurikirana y’icyumweru gishize, nyuma y’icyo gitero, ubutegetsi bwa Tunisie bwacyamaganiye kure, buvuga ko bugiye gutangiza iperereza.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Rima Hassan, wahagaritswe n’Ingabo za Israel muri Kamena, ubwo yageragezaga kwinjira muri Gaza, yavuze ko afite ubwoba bw’ibindi bitero bishobora kuba.
Yagize ati "Turi kwitegura ingaruka zitandukanye, abantu bakomeye bashyizwe mu bwato bubiri bunini butandukanye, kugira ngo tubarindire umutekano."
Uru rugendo rwagiye rusubikwa kenshi kubera impungenge z’umutekano, gutinda gutegura ubwato, hamwe n’ikirere kitababaniye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!