00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Thailand hatanzwe ikiruhuko cy’iminsi ibiri kubera imyuzure

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 September 2026 saa 05:30
Yasuwe :

Guverinoma ya Thailand yemeje ko abakozi ba Leta bo mu murwa mukuru, Bangkok no mu ntara eshatu ziwukikije bazaruhuka ku wa 28 no ku wa 29 Nzeri 2026, nyuma y’imvura nyinshi yateje imyuzure.

Iki cyemezo cyafashwe ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri. Guverinoma yavuze ko kigamije kugabanya ingendo no koroshya urujya n’uruza rw’abantu mu bice byibasiwe n’imyuzure. Imirimo ya Leta y’ingenzi ishobora gukomeza, bitewe n’icyemezo cy’abayobozi b’inzego bireba.

Ku wa Gatandatu, ubuyobozi bwa Bangkok bwatangaje ko umujyi wibasiwe n’ibiza. Mu masaha 48, haguye imvura igera kuri milimetero 300, amazi yuzura imwe mu mihanda minini ndetse imodoka zimwe zirarengerwa.

Kuri iki Cyumweru, amazi yari yatangiye kugabanuka ubwo imvura yaganukaga, ariko hari abaturage bari bagihungabanyijwe n’imyuzure mu ngo zabo.

Muri Thailand hatanzwe ikiruhuko cy’iminsi ibiri kubera imyuzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages