Ni ikimenyetso cy’urwibutso rwo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyafunguwe ku wa 16 Gicurasi 2026.
Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa California State University, Sacramento, Dr. Luke Wood mu gihe itsinda ryaturutse mu Rwanda ryari riyobowe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Amerika n’inshuti z’u Rwanda.
Minisiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe akibona ururwibutso yavuze ko ruri mu nziza ziri mu mahanga.
Ati” Rumwe mu nzibutso nziza ziri mu mahanga. Murakoze cyane Sacramento State University.”
Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Umuryango w’Abibumbye wemeje tariki 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazagira ahandi iba ku Isi.
Kuva ku wa 7 Mata kugeza ku wa 3 Nyakanga Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda aho bari hose ku Isi bahitamo umunsi bakoreraho ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!