Yabivuze ubwo abanyamurwango b’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abakoraga umwuga nk’uw’abavoka (mandataires en justice) bishwe muri Jenoside.
Mukantaganzwa yavuze ko hari abagize uruhare muri Jenoside ariko bakomeje kwihishahisha bakihinduranya, bazi ko ibyaha bakoze bizibagirana.
Ati “N’iyo bahindura amazina, n’iyo bajya mu mahanga, n’iyo basaza, iyo bagaragaye barahanwa. Nubwo duhanganye n’abapfobya, abahakana Jenoside n’abakomeje kubiba amacakubiri, ariko dufatanyije birashoboka kubarwanya.”
Yagarutse ku butwari bw’Abatutsi bishwe muri Jenoside, by’umwihariko abakoraga umwuga nk’uw’abavoka, akomoza ku ndangagaciro zikwiye kuzirikanwa nk’umurage mwiza basize.
Ati “Bari abanyamwuga b’abahanga, bari inyangamugayo, ntibaryaga ruswa, bari abunganizi b’ubutabera b’ukuri. Kubibuka bikwiye ni ukubahiriza indangagaciro zabarangaga twusa ikivi basize.”
Mukantaganzwa yavuze ko bari baritangiye gufasha ubutabera no kurengera Abanyarwanda, bakunda igihugu kandi bifuza kukigeza kure, icyakora ntibagira umugisha wo kubona igihugu cyiza baharaniye.
Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside, asaba Abavoka n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ibindi byose byaganisha kuri Jenoside.
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yagaragaje uburyo imbuga nkoranyambaga zikomeje gukoreshwa mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Iyo twitegereje uko zikoreshwa, n’ibizivugirwaho, biragarara nk’aho Jenoside nta somo yasigiye abatuye muri ka Karere ndetse n’Isi yose. Ibi bitwibutsa ko nk’abavoka b’Abanyarwanda dufite inshingano zikomeye zo guhangana n’ibi bikorwa twifashishije ubumenyi dufite mu mategeko.”
Yakanguriye Abavoka nk’abantu basobanukiwe amategeko, kwirinda guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bayingana Janvier usanzwe ari umukomiseri muri IBUKA, yatangaje ko hari bamwe mu barokotse Jenoside bagifite intimba yo guhishwa imibiri y’ababo, asaba Abanyarwanda bafite ayo makuru kuyatanga.
Ati “Hari ubwo rimwe na rimwe iboneka bidatewe n’amakuru yatanzwe, ahubwo wenda ikabonwa yarubakiweho inzu, mu myobo n’ahandi. Niba twifuza kunga ubumwe, dutange n’amakuru ya nyayo.”








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!