Ibi bikozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya benshi, nyuma y’uko binubiye uburyo mu kiganiro giheruka abakandida bombi bagiye bacana mu ijambo kenshi bikabishya ikiganiro.
Ubusanzwe mu kiganiro umunyamakuru abaza ikibazo, buri mukandida agahabwa iminota ibiri yo kugira icyo akivugaho.
Mu kiganiro cya mbere cyabaye tariki 29 Nzeri, habayeho gucana mu ijambo hagati ya Trump na Biden, ariko cyane cyane Trump niwe watunzwe agatoki ku guca kenshi mu ijambo Biden.
Komisiyo yatangaje ko mu kiganiro giteganyijwe kuwa Gatanu w’iki Cyumweru, umukandida uzajya uba wahawe ijambo ari we indangururamajwi ye izajya iba icanye mu gihe cy’iminota ibiri agenewe.
Mu gihe ikibazo cyabajijwe kigamije impaka hagati y’abakandida, indangururamajwi zabo zombi zizajya zicanwa, nkuko Xinhua yabitangaje.
Ikiganiro gitaha giteganyijwe kuwa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, kikazabera mu mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee. Kizatambuka saa saa z’ijoro ku isaha ngengamasaha (GMT), kikazayoborwa n’umunyamakuru wa NBC, Kristen Weaker.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!