Ikinyamakuru Libération cyatangaje ko kutumvikana hagati yabo kwagaragariye mu nama y’abayobozi bakuru ba RN, aho Bardella yaba yaranenze icyifuzo cya Marine Le Pen cyo guha umwanya ukomeye mwishywa we Marion Maréchal.
Maréchal yari yitezwe guhabwa umwanya ukomeye mu bikorwa bya politiki biteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, mu Mujyi wa Le Touquet.
Amakuru aturuka ku bantu batandukanye avuga ko Bardella yaba yaragaragaje ko atishimiye icyo cyemezo, agira ati “Ni we cyangwa ni njye.”
Bardella yahakanye ko yaba yaravuze ayo magambo, asaba abantu kutemera cyangwa ngo bakwirakwize amakuru atangazwa na Libération.
Mu kiganiro yagiranye na BFMTV, yagize ati “Ndabasaba kutumva cyangwa ngo musubiremo ibyo Libération ivuga cyangwa yandika, kuko inyitirira amagambo ntigeze mvuga. Iyo hari ibyo tutumvikanaho, tubiganiraho hagati yacu. Ntabwo ngiye kugira icyo mvuga kuri ibi bihuha.”
Yakomeje ashimangira ko afitanye na Marine Le Pen umubano ukomeye mu bya politiki no mu buzima busanzwe.
Ati “Hari umubano udashobora guhungabana hagati yanjye na Marine Le Pen, haba mu bya politiki no ku giti cyacu. Niba hari abategereje ko namuhemukira, ntibanzi neza.”
Bardella yavuze ko Marine Le Pen yamubereye umuntu ukomeye wamushyigikiye, bityo ko na we azakomeza kumuba hafi.
Ati “Kubera ko kuva kera ari we wanshyigikiye kurusha abandi, nanjye nzakomeza kuba umuntu umushyigikira kurusha abandi.”
Jordan Bardella biteganyijwe ko yaba Minisitiri w’Intebe mu gihe Marine Le Pen yaba atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Nubwo yahakanye urunturuntu, Bardella na Le Pen bagiye bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku bibazo bimwe na bimwe.
Harimo ikibazo cyo kubuza abagore kwambara umwenda wa kisilamu utwikira umutwe mu ruhame, ndetse na gahunda y’ibigenerwa abari mu kirihuko cy’izabukuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!