Türk yavuze ko igihano cy’urupfu gikomeje gukoreshwa mu “gukangisha abaturage no gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.”
Türk yavuze ko nibura abantu 56 bamaze kwicwa guhera ku wa 19 Werurwe 2026, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’umutekano w’igihugu, barimo 27 bakatiwe urwo gupfa mu manza zifitanye isano n’imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi yabaye muri Mutarama.
Yavuze ko abandi bantu barenga 100 bari mu kaga ko guhabwa igihano cy’urupfu kubera ibirego nk’ibyo, ndetse ko n’abahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge bakomeje kwicwa ku buryo buteye impungenge.
Bitekerezwa ko Iran ari igihugu cya kabiri ku Isi nyuma y’u Bushinwa mu kugira umubare munini w’abantu bakatirwa urwo gupfa.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, watangaje ko mu 2025 Iran yishe nibura abantu 2.159 muri ubu buryo, akaba ari wo mubare munini w’abishwe mu mwaka umwe kuva mu 1981.
Türk yasabye ubuyobozi bwa Iran guhagarika ibikorwa byose byo kwica abantu bugatangira urugendo rwo gukuraho burundu igihano cy’urupfu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!