00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Morales wahoze ari Perezida wa Bolivia yarusimbutse

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 27 October 2024 saa 10:52
Yasuwe :

Evo Morales wahoze ari Perezida wa Bolivia yasimbutse urupfu kuri iki Cyumweru, nyuma y’uko imodoka ye irashweho n’abantu bataramenyekana.

Amashusho yashyizwe ku rukuta rwe rwa Facebook, agaragaza Morales avugira kuri telefone imbere mu modoka ye hafi y’umushoferi we, nyuma hagatangira kumvikana urusaku rw’amasasu.

Umushoferi we yarashwe arakomereka ariko Morales we ntiyarashwe. Morales yavuze ko imodoka ye yarashwe amasasu 14.

Amagambo yaherekeje ayo mashusho, avuga ko Morales yari agiye mu mirimo ye ya buri munsi kuri iki Cyumweru, ubwo imodoka ye yitambikwaga n’izindi ebyiri mu mujyi wa Shinahota uherereye rwagati muri Bolivia.

Yavuze ko izo modoka zasohotsemo abantu bambaye ibibatwikira mu maso, bagatangira kurasa ku modoka ya Morales.

Morales yabaye Perezida wa Bolivia guhera mu 2006 kugeza mu 2019 ubwo yahirikwaga ku butegetsi.

Kuva mu 2020 Bolivia iyoborwa na Luis Arce, wahoze ari inshuti y’akadasohoka ya Morales.

Evo Morales yatangaje ko yarusimbutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages