00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Montenegro: Umugabo witwaje intwaro yishe arashe abantu 12

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 2 January 2025 saa 09:49
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 45 witwa Aleksandar Martinovic yishe arashe abantu 12 barimo abana babiri, abandi barakomereka, mu mujyi wa Centije mu Majyepfo ya Montenegro.

Ibi byabaye ku wa Gatatu ubwo uyu mugabo nyuma yo kwica abantu 12 na we yahise yiyahura.

Ubuyobozi bwavuze ko ku munsi w’Umwaka Mushya uwo mugabo yanyweye inzoga umunsi wose nyuma aza gushyamirana n’abandi bakiriya bari muri iyo restaurant iherereye muri aka gace.

Nyuma y’ubwo bushyamirane, Martinovic yasubiye mu rugo iwe ajya kuzana imbunda, abakiriya bari muri iyo restaurant arabarasa hapfamo benshi barimo na nyiri restaurant n’abana be.

Martinovic yakomereje ahandi hantu hatandukanye yica abandi bantu barimo abo mu muryango we bahafi n’umuryango mugari.

Polisi nyuma yo kumukurikirana bamutegetse gushyira intwaro ye hasi ubwo bamufataga, gusa yaje kwirasa apfa ubwo bamujyanaga ku bitaro.

Ubuyobozi bw’igihugu bwatangaje ko bushyizeho iminsi itatu guhera kuri uyu wa Kane, mu rwego rwo kunamira abahasize ubuzima.

Amakuru ahari ni uko hari abarokotse bajyanywe mu bitaro bakomeretse cyane.

Minisitiri w’intebe wa Montenegro, Milojko Spajic, mw’itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko “ibi ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byateje agahinda gakabije kuri twese.”

Montenegro: Umugabo witwaje intwaro yishe 12 abandi barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages