Mu minsi mike ishize abimukira barenga ibihumbi 72 binjiye muri Ceuta, agace ka Espagne gaherereye muri Afurika y’Amajyaruguru.
Dobrindt yavuze ko hakenewe uburyo bushya bw’i Burayi bwo guhangana n’ibibazo by’imyitwarire y’abimukira, ubwo yatangizaga inama yabereye i Munich yahuje ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe impunzi n’abimukira, Magnus Brunner.
Dobrindt yavuze ko ibihe bidasanzwe nk’ibyabereye muri Ceuta byagiye bibaho kenshi ku mipaka yo hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ati “Dukeneye uburyo bushya bw’i Burayi bwo gukemura ibibazo by’ikibazo cy’abimukira.”
Abantu barenga 72.000 binjiye muri Ceuta baturutse muri Maroc mu mpera za Nyakanga, nubwo benshi muri bo nyuma bavuye muri ako gace. Espagne ivuga ko abagera ku 12.000 ari bo bagumye muri ako gace gato, barimo n’abimukira benshi.
Dobrindt yavuze ko abo bantu binjiye mu kivunge batari bahunze ikibazo cyabayeho ahubwo ko byatewe n’ibihuha byakwirakwije, avuga ko hakenewe uburyo bwihuse bwo gusubiza abantu mu bihugu byabo igihe ubuyobozi busanze atari ikibazo gikeneye ubutabazi bwihuse.
Ati “Izi nkubiri z’abimukira ntiziterwa n’ikibazo gikeneye ubutabazi, ahubwo ziterwa n’amakuru y’ibinyoma.”
Minisitiri Dobrindt yavuze kandi ko ikigo gishinzwe kurinda imipaka y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Frontex, kigomba gufasha ibihugu bihura n’ibibazo nk’ibi, kohereza itsinda ryihutirwa rishinzwe gutabara mu gihe kitarenze amasaha 24.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!