00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’u Budage yifuza ingamba zatuma abimukira binjiye mu kivunge bahita basubizwa iwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 September 2026 saa 06:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutakano mu Budage, Alexander Dobrindt, yasabye ko hashyirwaho uburyo bwihuse bwo kohereza abimukira mu bihugu byabo igihe binjiye ku mipaka y’ibihugu by’i Burayi mu kivunge.

Mu minsi mike ishize abimukira barenga ibihumbi 72 binjiye muri Ceuta, agace ka Espagne gaherereye muri Afurika y’Amajyaruguru.

Dobrindt yavuze ko hakenewe uburyo bushya bw’i Burayi bwo guhangana n’ibibazo by’imyitwarire y’abimukira, ubwo yatangizaga inama yabereye i Munich yahuje ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe impunzi n’abimukira, Magnus Brunner.

Dobrindt yavuze ko ibihe bidasanzwe nk’ibyabereye muri Ceuta byagiye bibaho kenshi ku mipaka yo hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ati “Dukeneye uburyo bushya bw’i Burayi bwo gukemura ibibazo by’ikibazo cy’abimukira.”

Abantu barenga 72.000 binjiye muri Ceuta baturutse muri Maroc mu mpera za Nyakanga, nubwo benshi muri bo nyuma bavuye muri ako gace. Espagne ivuga ko abagera ku 12.000 ari bo bagumye muri ako gace gato, barimo n’abimukira benshi.

Dobrindt yavuze ko abo bantu binjiye mu kivunge batari bahunze ikibazo cyabayeho ahubwo ko byatewe n’ibihuha byakwirakwije, avuga ko hakenewe uburyo bwihuse bwo gusubiza abantu mu bihugu byabo igihe ubuyobozi busanze atari ikibazo gikeneye ubutabazi bwihuse.

Ati “Izi nkubiri z’abimukira ntiziterwa n’ikibazo gikeneye ubutabazi, ahubwo ziterwa n’amakuru y’ibinyoma.”

Minisitiri Dobrindt yavuze kandi ko ikigo gishinzwe kurinda imipaka y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Frontex, kigomba gufasha ibihugu bihura n’ibibazo nk’ibi, kohereza itsinda ryihutirwa rishinzwe gutabara mu gihe kitarenze amasaha 24.

Minisitiri w'Umutekano Alexander Dobrindt yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo kwirukana abimukira binjira mu kivunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages