00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Australia yakuwe ku mirimo azira gutunga ubwenegihugu bubiri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 October 2017 saa 09:29
Yasuwe :

Urukiko Rukuru muri Australia rwahagaritse ku mirimo abayobozi bakuru barimo na Minisitiri w’Intebe wungirije, Barnaby Joyce, ruvuga ko bibeshwyeho bagashyirwa mu mirimo ya Politiki kandi bafite ubwenegihugu bubiri.

Ingingo ya 44 y’ Itegeko Nshinga rya Australia yambura uburenganzira umuntu wese ufite ubwenegihugu burenze bumwe gutorerwa imirimo ya Politiki.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Barnaby Joyce, uheruka kwihakana ubwenegihugu bwa Nouvelle-Zélande, yatangaje ko yubaha umwanzuro w’urukiko kandi ko agiye kuwubahiriza.

Abandi bayobozi bakuru bahagaritswe harimo uwitwa Fiona Nash, Malcolm Roberts, Larissa Waters na Scott Ludlam bari abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Uretse aba bahagaritswe, hari amakuru avuga ko Matt Canavan na Nick Xenophon, basanzwe ari abasenateri bari gukorwaho iperereza harebwa niba nabo bataratowe mu buryo bunyuranije n’Itegeko Nshinga, ku buryo nabo bazahagarikwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages