Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Ingabo za Israel (IDF) ku bufatanye n’Urwego rushinzwe umutekano n’iperereza, Shin Bet, zagabye ibitero ku nyubako zo muri Qatar zarimo abayobozi ba Hamas.
Nyuma y’iki gitero Israel yagabye muri Qatar, yanenzwe n’abayobozi b’ibihugu batandukanye ku Isi barimo na Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe ari inshuti y’iki gihugu.
Ibi Sheikh Mohammed yabigarutseho mbere y’uko haba inama izahuza Qatar n’ibihugu by’ibituranyi birimo Bahrain, Kuwait, Oman, Arabie Saoudite ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, aho biziga ku buryo byashyira igitutu kuri Israel kugira ngo ihagarike intambara muri Gaza.
Ati “Igihe kirageze kugira ngo Umuryango Mpuzamahanga ireke kurera Israel bajeyi ahubwo utangire uyifatire ibihano ku byaha byose imaze gukora ndetse banayisabe guhagarika intambara muri Gaza imaze guhitana abantu benshi.”
Yakomeje avuga ko ibintu bituma Israel ikomeza gukora ibi bikorwa ari ukubera uburyo ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango mpuzamahanga bitajya biyifatira ibihano ku byaha ikora birimo kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu.
Bamwe mu bayobozi byitezwe ko bazitabira iyi nama harimo Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Mohammed shia al-Sudani, Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan ndetse na Perezida wa Palestine, Mahmud Abbas wageze i Doha ku wa 14 Nzeri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!