00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko adatinya Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 July 2026 saa 02:39
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Andy Burnham, yavuze ko atazagira ubwoba bwo kugaragaza ibyo atemeranyaho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, igihe yaba abona ko ari cyo gikwiye ku nyungu z’igihugu cye.

Burnham yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Laura Kuenssberg wa BBC, kikaba ari cyo cya mbere kinini ahaye itangazamakuru nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe.

Uyu muyobozi yavuze ko yagiranye ibiganiro bya mbere na Perezida Trump kandi ko yabonye ari umuntu “ugira urugwiro”, ariko agaragaza ko umubano w’ibihugu ugomba gushingira ku nyungu zabyo ndetse n’uko ibintu biba bihagaze.

Burnham yabajijwe niba azajya yiringira Trump mu gihe azaba ayoboye Guverinoma y’u Bwongereza, ariko ntiyatanga igisubizo gihamye, ahubwo avuga ko Isi ihora ihinduka kandi ko abayobozi bagomba gufata imyanzuro ijyanye n’ibihe barimo.

Ati “Sinshobora kuvuga ko ntazigera nyuranya na we [Trump], ko ntazigera ngira igitekerezo gitandukanye n’icye igihe kizaba ari cyo ku Bwongereza.”

Yakomeje avuga ko inshingano y’umuyobozi w’igihugu ari ugushyira imbere inyungu z’igihugu cye.

Ati “Ugomba kurengera inyungu z’igihugu cyawe mbere y’ibindi byose. Ibyo ni byo usabwa gukora kugira ngo usohoze neza uyu mwanya.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko kuba ibihugu byombi bifitanye umubano wa hafi bidakwiye gusobanura ko u Bwongereza buzajya bwemera buri cyemezo gifashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko azakomeza kuvuga icyo atekereza ko ari cyo gikwiye, cyane cyane ku bibazo bireba inyungu z’igihugu cye.

Burnham kandi yavuze ko yari afite impungenge ku cyemezo cya Trump cyo gutangiza intambara na Iran, avuga ko atazigera aceceka igihe azaba abona ko hari igitekerezo agomba kugaragaza.

Burnham yavuze ko ubuyobozi bwe buzibanda ku gukomeza kwegera abaturage no gushyira imbere ibyo igihugu gikeneye.

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Andy Burnham, yavuze ko atazagira ubwoba bwo kugaragaza ibyo atemeranyaho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages