Ibi yabibwiye ikinyamakuru Fox News ubwo yari avuye mu nama ye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Starmer yavuze ko ibihugu by’u Burayi bikeneye kugira icyo bikora ko ndetse u Bwongereza bwiteguye kugira uruhare rukomeye rurimo no kohera ingabo.
Yagize ati “Ibihugu by’i Burayi birimo u Bwongereza, bushaka kubigiramo uruhare rwuzuye.”
Ku rundi ruhande, Amerika iri mu biganiro n’u Burusiya bigamije guhosha intambara yo muri Ukraine, yavuze ko nta agahunda ifite yo kohereza ingabo muri Ukraine.
Trump kandi yavuze ko nta gahunda afite yo koherereza ubufasha Ingabo z’u Bwongereza mu gihe zajya muri Ukraine, kabone nubwo zaba zisumbirijwe n’iz’u Burusiya, kuko u Bwongereza bwihagije.
U Burusiya bwihanangirije ibihugu by’i Burayi bishaka kohereza ingabo muri Ukraine, buvuga ko igihugu kizazoherezayo kitabiherewe uburenganzira n’Umuryango w’Abibumbye, kizafatwa nk’igiteye u Burusiya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!