Aba bantu ba hafi ba Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, bemeza ko afite agahinda n’umubabaro mu maso mu gihe ahanganye n’ibibazo bya politiki ndetse n’ibindi bye ku ruhande byihariye.
Ibi bibazo bimwe bya politiki byakuruwe no kuva mu Muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (EU) k’u Bwongereza na Coronavirus ikomeje gushegesha ubukungu n’ubuzima bw’abatuye iki gihugu.
Minisitiri w’Intebe Boris Johnson ngo anahangayikishijwe n’amafaranga asabwa yo kurihira abana be bane biga muri kaminuza ndetse hari n’andi menshi yatanze yaka gatanya na Marina Wheeler wahoze ari umugore we n’ibindi.
Umwe mu nshuti ze kandi yabwiye The Time ko kimwe n’abandi baminisitiri uyu mugabo afashwe nabi.
Yagize ati “Boris kimwe n’abandi ba minisitiri b’intebe afashwe nabi. Ntabwo afite umurinzi w’urugo, afite umukozi umwe ndetse bafite ubwoba ko ashobora kunanirwa kwigondera gushaka umurezi w’abana.”
Mu Bwongereza ntabwo borohewe kuko mu Cyumweru cya mbere cya Nzeri, imibare y’ubwandu bwa Coronavirus yiyongereyeho abantu 12217 ugereranyije na 7995 bagaragaye mu Cyumweru cya nyuma cy’ukwezi gushize, impungenge zihari ni uko igihugu gishobora gusubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe ubwandu bwaba bukomeje kwiyongera.
Ku wa 19 Nzeri 2020 na Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Matt Hancock, yari yatangaje ko bikomeje gutya bashobora gusubizaho izo ngamba zigamije gukumira ikwirakwira rya COVID-19.
Kugeza ubu mu Bwongereza abamaze kwandura COVID-19 barenga ibihumbi 390, mu gihe abo imaze guhitana basaga ibihumbi 41.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!