00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ingabo wa Israel yashinje Lamine Yamal kwangisha abantu Abayahudi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 May 2026 saa 10:52
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yanenze Rutahizamu wa FC Barcelone, Lamine Yamal, wagaragaye afite ibendera rya Palestine ubwo abakinnyi b’iyi kipe y’i Catalonia bari mu birori byo kwishimira igikombe cya Shampiyona ya Espagne batwaye.

Israel Katz yavuze ko ibyo Lamine Yamal yakoze ari igikorwa cyo gukwirakwiza urwango no gukangurira abantu kurugira.

Yamal w’imyaka 18 yagaragaye ari kuzunguza ibendera rya Palestine ubwo yari muri bisi ifunguye igice cyo hejuru mu karasisi ko kwizihiza iki gikombe kabereye mu Mujyi wa Barcelone ku wa 11 Gicurasi 2026.

Ni akarasisi kitabiriwe n’abantu ibihumbi 750 bishimira iyi ntambwe iyi kipe yari yaraye itsinze mukeba Real Madrid ikayitsinda ibitego 2-0, yari yateye.

Ati “Lamine Yamal yahisemo gushishikariza bantu kwanga Israel mu gihe abasirikare bacu bakora uko bashoboye ngo barwanye abo mu mutwe w’iterabwoba wa Hamas wishe, ugasambanya ndetse ukanatwika abana n’abakecuru b’Abayahudi ku wa 7 Ukwakira [2023].”

Ibi bitero Israel Katz yavugaga ni ibyo Hamas yagabye ku wa 7 Ukwakira 2023 mu majyepfo ya Israel, bikica abantu 1200, ikanafata bugwate abandi 251. Israel yahise igaba ibitero simusiga kuri Gaza, ubu bikaba bimaze kugwamo abagera ku bihumbi 72.

Lamine Yamal usanzwe ari Umuyisilamu na we yashyize aya mafoto kuri konti ye ya Instagram.

Uretse Yamal, Espagne na yo yakunze kunenga Israel ikagaragaza ko iri gukora Jenoside muri Gaza. Espagne ntiyakomeje kujya imbizi na Tel Aviv kuko mu minsi ishize Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yavuze ko yategetse ko abahagarariye Espagne mu Kigo kigenzurirwamo ibyerekeye agahenge muri Gaza [Civil-Military Coordination Center in Kiryat Gat] kubera ko barwanya kenshi Israel.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yanenze Rutahizamu wa FC Barcelone, Lamine Yamal wagaragaye ashyigikira Palestine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages