Austin yavuze ko hatangiye gahunda yo gushakisha abo yaba yarahuye nabo kugira ngo nabo bipimishe.
Mu bo uyu mugabo yaherukaga guhura nabo harimo na Perezida Joe Biden aho bahuye tariki 21 Ukuboza 2021, kandi bukeye bwaho nibwo yatangiye kwiyumvamo ibimenyetso bya Covid-19, nkuko CNN yabitangaje.
Biteganyijwe ko azakomeza kuba ari mu rugo mu gihe cy’iminsi itanu akurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima muri Amerika.
Austin yavuze ko nubwo ari mu kato, azakomeza kwitabira inama z’ingenzi zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu muyobozi yavuze ko abaganga be bamumenyesheje ko afite amahirwe menshi yo kutarembywa na Covid-19 kubera ko yakingiwe byuzuye akanahabwa urukingo rushimangira mu Ukwakira umwaka ushize.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!