Fedorov yatangaje ubwegure bwe ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, avuga ko byari iby’agaciro gakomeye kuri we kuba yaragize amahirwe yo gukorera abaturage ba Ukraine ari Minisitiri w’Ingabo.
Mu butumwa yanyujije kuri Telegram, yashyize ku rutonde ibyo Minisiteri yari imaze kugeraho mu gihe yari ayiyoboye.
Ubwegure bwa Fedorov bwatangajwe nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine ku wa Kabiri yari yemeye ubwegure bwa Yulia Svyrydenko wari Minisitiri w’Intebe, wari umaze umwaka umwe kuri uwo mwanya.
Fedorov, wahawe inshingano afite imyaka 35, yabaye Minisitiri w’Ingabo muto kurusha abandi bose mu mateka ya Ukraine. Yari yahawe inshingano zo kuzana imbaraga nshya mu micungire y’ibikorwa bya gisirikare bya Kyiv mu gihe igihugu kiri mu ntambara n’u Burusiya.
Yamenyekanye cyane nk’umwe mu bantu bashyigikiye hakiri kare ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote mu ntambara, ikoranabuhanga ryaje kugira uruhare rukomeye ku rugamba hagati y’impande zombi.
Nanone kandi, Fedorov yagize uruhare mu gushyiraho amasezerano na Elon Musk yo guha abasirikare ba Ukraine uburyo bwo gukoresha internet ya Starlink.
Ibinyamakuru byo muri Ukraine byatangaje ko ashobora gusimburwa na Igor Klymenko, usanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!