00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Sa’ar wa Israel yongeye gukozanyaho na Prévot w’u Bubiligi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 May 2026 saa 10:31
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, yongeye gukozanyaho na mugenzi we wo mu Bubiligi, Maxime Prévot, ashinja ubutegetsi bw’i Bruxelles guhohotera Abayahudi b’abahanga mu gusiramura bifashishije uburyo bwa gakondo.

Muri Gicurasi 2025, Polisi yo mu Bubiligi yinjiye mu mudugudu wiganjemo Abayahudi mu Mujyi wa Antwerp, isaka urugo rw’aba Bayahudi batatu bazwi nka ‘Mohels’. Umwaka wa 2026 watangiye bagikorwaho iperereza.

Muri Gashyantare 2026, Minisitiri Sa’ar yagaragarije Prévot ko urwango rushingiye ku moko rukomeje kwiyongera mu Bubiligi kandi ko rwigaragaza mu buryo bugoye kuruhisha.

Minisitiri Prévot yagaragaje ko ibyo ba ‘Mohels’ bakora bitemewe n’amategeko y’igihugu agenga ubuvuzi kandi ko ubutabera bw’igihugu cyabo bwigenga, bityo ko bugomba gukomeza iperereza mu bwisanzure.

Kuri uyu wa 6 Gicurasi, Minisitiri Sa’ar yatangaje ko dosiye ya ba ‘Mohels’ yashyikirijwe Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi, agaragaza ko biteye isoni kuba abantu bazira gukora imigenzo gakondo.

Yasobanuye ko gusiramura mu buryo bwa gakondo bizwi nka ‘Brith Mila’ mu Bayahudi ari igikorwa cy’ingenzi, kandi ko ibihugu byinshi by’i Burayi byashyizeho amategeko yorohereza Abayudi kugikora.

Ati “Ndasaba Leta y’u Bubiligi kugira icyo ibikoraho bwangu, igashaka igisubizo.”

Minisitiri Prévot yasubije Sa’ar ko yabyanga cyangwa yabyemera, ubutabera bw’u Bubiligi bwigenga, asobanura ko gukurikirana ba ‘Mohels’ bidasobanuye ko igihugu cyabo cyambuye Abayahudi ubwisanzure.

Yagize ati “Ubu bwisanzure ntibwigeze bushidikanywaho kandi ntibuzashidikanywaho mu gihugu cyacu. Itegeko Nshinga ryacu riraburinda.”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Bubiligi, Bill White, yatangaje ko icyemezo cyo kohereza dosiye ya ba ‘Mohels’ mu Bushinjacyaha kigayitse kandi kitihanganiwa.

Ati “U Bubiligi buzafatwa nk’igihugu cyibasira amoko ku Isi. Kugeza ubwo iki kibazo kizakemukira, nta kundi byafatwa.”

Minisitiri Prévot yasubije Ambasaderi White ko amagambo ye ahabanye n’amahame agenga dipolomasi, kuko uyu mudipolomate ngo adakwiye kwibasira igihugu cyabo mu ruhame kubera ko atemeranya n’imyanzuro y’ubutabera.

Yamubwiye kandi ko atari we ukwiye kugena umurongo u Bubiligi bugenderaho, amusaba kwitondera amagambo avuga.

Minisitiri Sa'ar yatangaje ko ba Mohels bakurikiranywe na Leta y'u Bubiligi barengana
Minisitiri Prévot yasubije Sa'ar ko ubutabera bw'u Bubiligi bwigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages