Mana wize icungamutungo muri kaminuza ubu amaze imyaka ishyira itanu mu buhinzi bw’umwuga, aho ahinga inanasi, ikawa, avoka na makadamiya kuri hegitare 11, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yerekanye ko yahereye ku butaka bwa hegitari eshatu yaguze mu 2021, agenda abwongera.
Yahisemo gushora imari mu buhinzi nyuma yo kubona ko ari umwe mu myuga ifite amahirwe, kandi ugahora iteka uri ku isonga, abihereye ku rugero rwa COVID-19 yacogoje ibikorwa byinshi, ariko ubuhinzi bugasigara bwemye, anawukundira ko ari wo mubyeyi w’ibindi bikorwa byose.
Uyu mugabo wari usanzwe acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Huye, yavuze ko ubuhinzi atabufata nk’umurimo usanzwe, ahubwo abubona nka ‘zahabu y’icyatsi kibisi’.
Ati "Abantu benshi bumva ko ubuhinzi budatanga amafaranga, ariko iyo bukozwe kinyamwuga butanga umusaruro munini. Ni yo mpamvu nahisemo kubugira umwuga aho kubukora nk’ikintu cyo kwishimisha. Mu murima harimo ubutunzi buhishe, abantu badashaka kureba, gusa igihe ni iki ngo babimenye.”
Mu mirima ye, ibikorwa byose abyifashishamo inzobere y’umugoronome wabyize mu mahanga, buri gihingwa kititabwaho kuva kigiterwa kugeza igihe kigeze ku isarura, aho bagira n’agashya ko koza bimwe muri byo.
Ati “Abahinzi dukorana bahugurwa kugenzura uburwayi bwa buri gihingwa, tukaba twatera imiti n’ibindi. Ibikomeje kugaragaza ibibazo nk’ikawa ikunze kurwara ibyitwa ingese, hari n’igihe tuzoza ku biti tukabikuba n’ibiroso dukoresheje umuti, kugira ngo indwara ziveho, kuko ibyo dukora turabikunda.”
Uyu muhinzi avuga ko ubu afite ibiti bya kawa 18.000, inanasi 120.000, ibiti by’avoka 1.050, makadamiya 650 n’ibiti by’imyembe 100 biherekejwe n’inka 11 zirimo zirindwi zitanga umukamo mwinshi, izi zose zikaba zimufasha kubona ifumbire yifashiisha mu buhinzi bwe.
Ibi bikorwa abikoreshamo abakozi 40 bahorahoraho, ndetse n’abandi 45 ba nyakabyizi mu bihe by’izuba, mu gihe mu mwura akoresha abasaga 80 ba nyakabyizi.
Mana, yavuze ko yatangiye gusogongera ku musaruro w’ubuhinzi bwe, aho nko kuri kawa yasaruyeho toni eshatu z’igitumbwe yakuyemo asaga miliyoni 3 Frw, ndetse n’inanasi amaze imyaka ibiri asarura aho atajya munsi ya miliyoni 2 Frw mu kwezi.
Ati “Buri cyumweru nsarura inanasi 500 nkuramo ibihumbi 500 Frw. Aya kongeraho n’ayo nkura mu mata ncuruza, amfasha gukomeza kwita ku buhinzi bwanjye, kuko inyungu ihambaye yo nyiteze mu myaka iri imbere, aho nzaba nsarura ibyo nahinze byose, byibura nkajya ninjiza miliyoni 500 Frw ku mwaka.”
Uyu muhinzi afite intego yo kuzashinga uruganda rutunganya kawa, ndetse akazaba ahereye ku iguriro rya kawa (coffee shop) iva mu yo yihingira, ateganya kuzubaka umwaka utaha, mu gihe cy’imyaka ibiri akazaba akazaba akazi ku bantu ibihumbi 10 ku mwaka.
Anakomeje n’imyiteguro yo gufasha abahinzi bamukikije, akaba ingemwe za kawa, ndetse ku muhindo akazatanga izisaga ibihumbi 50 ku buntu, kandi ngo aracyakomeje, kugira ngo azabashe kugira umusaruro uhagije w’uruganda rwe.
Icyakora Mana agaragaza ko agihura n’imbogamizi yo kutabasha kuhira uko abyifuza, akaba akomeje kwegera ikigo gikwirakwiza amashanyarazi ngo bamuhe amashanyarazi azamufasha kuhira ku buso bunini, ayo mashanyarazi akanamufasha gutunganya ibiryo by’amatungo ndetse gukora ifumbire, kuko kugeza ubu yikorera imborera isaga toni 10, mu gihe yifuza kujya akora toni 100.
Agira inama urubyiriko n’abandi Banyarwanda kumva ko kujya guhinga atari ‘ugukena’, kandi bakamenya ko akazi katari mu mujyi gusa, kuko no mu cyaro gahari cyane cyane mu buhinzi, kandi binashoboka ko umuntu yahera ku gishoro gito akiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!