Impuguke mu bijyanye n’Umutekano wa Internet harimo no gucungira umutekano amakuru akusanywa mu Ikoranabuhanga yavuze ko ibi ari ubwa mbere bibaye mu mateka kandi ko bishobora kugira ingaruka ku bantu kuko amakuru yabo yasangijwe abatizewe.
Umuntu wabashije gutwara aya makuru yiyise ‘ChinaDan’, yatangaje ku rubuga rw’abakora ubuzuruzi butemewe ko aya makuru agera kuri terabytes 25 azayagurisha akayaha umuntu uzamuha Bitcoin 10, izi zikaba zingana n’amafaranga 200,000 y’amadorari.
ChinaDan yavuze ko aya makuru yayavanye mu bubiko bw’abapolisi ya Shanghai, yavuze ko yavanyeho amakuru arimo amazina y’abaturage, aderesi zabo, nimero zabo za telefoni, nimero y’irangamuntu, imyaka n’aho bavukiye, ndetse n’inyandiko za telefoni zahawe abapolisi, n’ibirego byagiye bitangwa.
Yerekanye make mu makuru yari ariho ashaka kwerekana ko ibyo avuga ari ukuri, ibi byaje kwemezwa n’abahanga benshi ko ari impamo koko. Kugeza ubu Polisi ya Shangai ndetse na Guverinoma y’u Bushinwa ntacyo birabivugaho.
Amwe mu makuru yabashije gushyirwa hanze harimo ibirego byinshi n’ibyagaragayemo amanyanga, ibyo gufatwa ku ngufu, hari amakuru yasohowe yerekana umubyeyi watanze ikirego mu 2010, arega sebukwe gufata ku ngufu umwana we w’imyaka itatu. Byaje no kugaraga ko harimo amakuru y’abana bakiri bato.
ChinaDan wagurishaga amakuru yakomeje avuga ko ubu bubiko bwari buri munsi ya Alibaba Cloud, Ishami rikomeye rikorera ubucuruzi kuri internet.
Ikigo cya Alibaba nticyigeze kigira icyo kibivugaho gusa abahanga bavuze ko ntacyo bagishinja kuko abagombaga kurinda amakuru ari abari bafite ay’abaturage.
Kugeza ubu ntiharamenyekana abantu bose babashije gukusanya amakuru yari kuri ubwo bubiko mu gihe cy’umwaka urenga kuko byashoboka ko hari n’ababashije kuyashyikira hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi bishobora guteza ikibazo kuko mu makuru hashobora kuba harimo atakagombye kumenyekana ku bw’umutekano w’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!