00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Michelle Obama yaninuye Trump mu ruhame, Hillary Clinton amuha urw’amenyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2026 saa 11:20
Yasuwe :

Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika, yibasiye Donald Trump, agaragaza bimwe mu byo ubutegetsi bwe bwananiwe kugeraho.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki 18 Kamena 2026 mu gikorwa cyo gufungura Ikigo Ndangamateka cya Barack Obama cyiswe ‘Obama Presidential Center’. Giherereye mu Mujyi wa Chicago aho akomoka.

Ni umuhango witabiriwe n’abandi bayoboye Amerika barimo Joe Biden, Bill Clinton, George W. Bush ndetse n’abagore babo.

Mu ijambo rye, Michelle Obama yagarutse ku bikorwa bitandukanye umugabo we yabashije kugeraho mu gihe yamaze ayobora Amerika, ariko yibanda ku byo yagiye akora ariko kuri ubu byananiye Donald Trump.

Michelle yatangiye avuga ku myitwarire yaranze Obama, ariko mu buryo bugaragaza ko itandukanye n’iranga Trump.

Ati “Buri gihe wabaga utuje. Nta kikurangaza, kandi ucecetse. Buri gihe wahoraga ureba ibintu mu buryo bwagutse. Byaba ari ubusazi kuba natekereza ko hari umunsi n’umwe wigeze ugaragara nk’uri ku gitutu, warakaye cyane cyangwa ngo utomboke.”

“Wakoze mu nyungu z’abaturage, uzahura ubukungu bwacu, ndetse wagura urwego rw’ubuzima, urangiza intambara, ufasha cyane inganda zikora imodoka, utsindira igihembo cy’amahoro.”

Michelle Obama atangaje ibi mu gihe Trump ashinjwa kuba yarasubije inyuma urwego rw’ubuzima biturutse ku kugabanya amafaranga leta irushoramo, gushoza intambara kuri Iran, ndetse no kugabanya nkunganire yahabwaga inganda zikora imodoka z’amashanyarazi.

Ni mu gihe kandi Donald Trump yagaragaje ko ashaka igihembo cya Nobel ariko ntiyagihabwa, Obama we yacyegukanye mu 2009. Ibi ni byo byagendeweho bishimangirwa ko Michelle yaninuraga Trump.

Nyuma y’aya magambo, Hillary Clinton wari wicaranye n’umugabo we inyuma ya Obama yahise aseka arakwenkwenuka. Umuryango wa Obama n’uwa Bush isanzwe itajya imbizi na Trump.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages