Ibi yabigaragaje mu kiganiro gishya afite kinyura kuri Spotify. Mu gace kacyo ka kabiri, Michelle yaganiraga n’umunyamakuru Michele Norris. Michelle Obama yavuze ko ibihe bikomeye ari kunyuramo biterwa n’icyorezo cya Coronavirus, ihohoterwa ry’abirabura muri Amerika ndetse “n’uburyarya” bwa Leta ya Trump.
Yavuze ko ari kugorwa cyane no ‘kugenzura amarangamutima ye’ kandi kuyagenzura ‘bisaba kwimenya no kumenya ibigushimisha’. Yahishuye kandi ko muri iyi minsi afite ibibazo byo gukora imyitozo ngororamubiri, ndetse ajya akanguka mu ijoro hagati.
Yagize ati “Ibi si ibihe by’umunezero, ndabizi ko mpanganye n’ikibazo cy’agahinda kadatewe gusa n’ihagarikwa ry’ibikorwa kubera Coronavirus, ahubwo kanatewe n’ibibazo by’akarengane kari kugirirwa abirabura, ndetse no kwitegereza ubu buyobozi, ukareba uburyarya bwabo buri munsi, birababaje”.
Michelle ngo aterwa ‘ishavu’ no kubyuka buri munsi yumva inkuru y’abirabura bambuwe uburenganzira bwabo, bishwe, bashinjwe ibinyoma n’ibindi.
Ati “Byatumye numva ndemerewe cyane kurusha ikindi gihe icyo ari cyose mu buzima bwanjye”.
Mu rwego rwo kurwanya aka gahinda, yavuze ari kugerageza gukora ibimushimisha.
Mu gace ka mbere k’ikiganiro gishya cya Michelle Obama, yari yakiriye umugabo we Barrack Obama, wabanjirije Trump kwicara muri White House.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!