Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa 8 Gashyantare 2025, hafi y’Umujyi muto wa Escárcega.
Iyi bisi ni iya sosiyete itwara abagenzi ya Acosta. Yatangaje ko abagenzi bari muri iyi modoka ari 48, aho bavaga mu gace ka Cancun berekeza i Tabasco.
Reuters dukesha iyi nkuru yavuze ko Leta ya Tabasco mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko abantu 41 aribo bapfiriye muri iyi mpanuka, ndetse n’ibikorwa byo gutabara bigikomeje, cyane cyane ibijyanye no kumenya imyirondoro y’abantu bapfiriye muri iyi mpanuka.
Iyi sosiyete ya Acosta yasabye imbabazi ku byabaye ndetse inavuga ko bari gukorana bya hafi ngo bamenye neza icyaba cyateye iyi mpanuka, cyane ko iyi modoka yagenderaga ku muvudoka wemewe n’amategeko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!