Kaplan yavuze ko mu itangazo yashyize hanze ku wa 5 Kanama 2026 yasabye imbabazi ku izina rya Meta kubera ikosa ryatumye ubutumwa bwa Modi bukumirwa.
Yagize ati “Nasabye imbabazi minisitiri ku izina rya Meta kubera ikosa ryabaye ryo guhagarika ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe Modi.”
Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Buhinde, yahamagaje abayobozi ba Meta nyuma y’uko Facebook ihagaritse by’akanya gato ubutumwa bwa Modi.
Meta yavuze ko bitari bigambiriwe ahubwo ko byatewe n’ikosa ryabaye mu mikorere ya Facebook.
Byabaye mu gihe umwuka mubi hagati y’u Buhinde n’iki kigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Amerika wari ukomeje kuba mu bi.
Mu minsi ishize Polisi yo mu Mujyi wa Hyderabad uri mu majyepfo y’u Buhinde yafunguye dosiye yo gukurikirana i Arun Srinivas, uyobora ishami rya Meta mu Buhinde, kubera amashusho yashyizwe kuri Facebook yerekanaga Modi mu buryo “bumutesha agaciro”.
Ni amashusho yasakajwe ubwo u Buhinde bwari buhanganye n’imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko. Ni imyigaragambyo yari ikomeye kurusha indi yose yabayeho mu myaka 10 ishize.
Iyo myigaragambyo yaturutse ku mpapuro z’ibizamini bya Leta zasohotse mu buryo butemewe, bikaza gutuma Minisitiri w’Uburezi yegura.
Ibi bibazo kandi bishamikiye ku bindi impande zombi zakomeje kugira aho Guverinoma ya Modi ikunze gushinja Meta guha urwaho ikwirakwira ry’ubutumwa bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga zayo bunenga Modi cyangwa ubujyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana.
Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, na we aherutse gusaba imbabazi Guverinoma y’u Buhinde kubera ibibazo byagaragaye ku mbuga z’iyi sosiyete, birimo ikwirakwizwa ry’ubutumwa bujyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana, amashusho yakozwe n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ndetse n’andi makosa y’imicungire y’imikorere y’izi mbuga.
Zuckerberg yasabye imbabazi mu nama yahuje abayobozi ba Meta n’abahagarariye Leta y’u Buhinde mu minsi ishize.
U Buhinde ni rimwe mu masoko akomeye ya Meta ku Isi, aho Facebook ifite abarenga miliyoni 400 bayikoresha mu gihe Instagram yo ifite abarenga miliyoni 480 bayikoresha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!