00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta na Apple bihanganiye kugura Perplexity

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 25 June 2025 saa 08:22
Yasuwe :

Ibigo bikomeye mu by’ikoranabuhanga, Meta na Apple, bihanganiye kugura Perplexity, ikigo cy’ikoranabuhanga gifasha abantu kubona amakuru ari kuri internet, nk’uko bigenda kuri Google.

Iki kigo cyashinzwe n’abakozi bahoze bakorera OpenAI mu 2022, aho gifite umwihariko wo gutangaza amakuru hifashishijwe AI, aho ifite umwihariko wo gutanga ibisubizo mu buryo bujya kumera nk’ibiganiro, ikanerekana aho yakuye ibisubizo.

Uru rubuga runafasha kubona amashusho ku buntu nk’uko Chatgpt ibikora, ariko rukagira n’uburyo bwo kwishyura 20$, ibyatuma wabona amashusho cyangwa amafoto afite meza kurusha Chatgpt.

Kubera ko iki kigo gikomeje gutera imbere mu bijyanye n’ubwenge bukorano, ikigo nka Meta na Apple byifuza guhangana na OpenAI yakoze Chatgpt, birashaka kukigura.

Bivugwa ko muri Mata na Gicurasi uyu mwaka, Meta yagiranye ibiganiro na Perplexity byo kuyigura ariko birangira nta kigezweho, nyuma yaho kandi ubuyobozi bwa Apple nabwo bwaganiriye kuri iyi ngingo gusa ntihagira ikigerwaho.

Apple iguze Perplexity byayifasha kunoza imikorere ya Siri, ndetse no gutangiza uburyo bushya bwo gushakisha amakuru bushingiye kuri AI muri Safari, ishakiro rya internet rikoreshwa n’abakoresha iPhone na Mac.

Naho Meta nayo iri gukaza umurego mu gushora imari mu bya AI, harimo kongerera imbaraga porogaramu nka Instagram, WhatsApp na Facebook.

Nubwo Perplexity ikomeje kwamamara, yahuye n’ibibazo aho ibinyamakuru bikomeye birimo BBC, The Wall Street Journal na New York Post byayishinje kwifashisha amakuru yabyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Meta na Apple bihanganiye kugura Perplexity

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages