Amakuru avuga ko abakozi birukanwa biganjemo abo muri Afurika na Aziya, cyane cyane mu bihugu bidashyiraho amabwiriza akarishye mu bijyanye no kwirukana abakozi.
Byitezwe ko abo mu bihugu birimo u Budage, u Butaliyani, u Bufaransa n’u Buholandi ku Mugabane w’u Burayi, batari bugerweho n’izi ngaruka bitewe n’amategeko y’ibihugu byabo, ashobora gukora mu nkokora abakozi ba Meta, gusa byitezwe ko iki cyemezo kiri bukurikizwe mu bindi bihugu by’u Burayi birenga 10.
Meta iri kwifuza kugira uruhare mu rugamba rw’ihangana n’ibindi bigo, cyane cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga rya AI, aho iki kigo kiri gusiganwa n’ibindi nka Google, Nvidia, Amazon ndetse n’ibigo bishya biri guturuka mu Bushinwa, byose byifuza kugira ijambo mbere y’ibindi kuri iri koranabuhanga ryitezweho guhindura Isi mu myaka iri imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!