Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru warwo, Ola Kallenius mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Wall Street Journal.
Yavuze ko ibihe bikomeje guhinduka ku Isi ndetse u Burayi bukeneye gukomeza ubwirinzi bwabwo, akaba ariyo mpamvu bumva ko biteguye kujya mu bijyanye no gukora intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Ati “Isi ikomeje kuba ahantu hahindagurika cyane, kandi ntekereza ko u Burayi bukeneye kongera ubushobozi bw’ubwirinzi bwabwo. Icyo dukwiriye kwibaza ni ukureba niba tuzagira uruhare muri byo, gusa icyo navuga ni uko twiteguye kubigiramo uruhare.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibikorwa byo gukora ibikoresho bya gisirikare byaharirwa umugabane muto muri uru ruganda kuko bazakomeza kwibanda mu gukora imodoka za gisivile.
Gusa yavuze ko ibikorwa byo gukora ibikoresho bya gisirikare bishobora kuzamura umusaruro w’uru ruganda kuko bigurwa cyane.
Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, uru ruganda rubarizwa mu Mujyi wa Munich rwakoraga imodoka za gisirikare zirimo iz’ubwikorezi n’izindi nto zitwara abasirikare, ndetse rwakoraga na moteri z’indege zakoreshwaga n’Aba-Nazi mu 1937.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!