Iyi mihango izabera mu mijyi itandukanye yo muri Iran na Iraq kuva ku wa 3 kugeza ku wa 9 Nyakanga 2026, mbere y’uko ashyingurwa i Mashhad, umujyi yavukiyemo kandi ufatwa nk’ahantu hatagatifu cyane ku Bayisilamu b’Aba-Shia.
Khamenei yapfuye afite imyaka 86, nyuma y’imyaka 37 ayoboye Iran nk’Umuyobozi w’Ikirenga. Yari yarasimbuye Ayatollah Ruhollah Khomeini mu 1989, nyuma y’urupfu rw’uwo wafashwe nk’umubyeyi w’Impinduramatwara ishingiye ku idini ya Islam yo mu 1979.
Khamenei yiciwe hamwe na bamwe mu bo mu muryango we mu gitero cyagabwe ku rugo rwe ku munsi wa mbere w’intambara yahuje Iran na Amerika ifatanyije na Israel.
Gushyingura kwe byari biteganyijwe muri Werurwe, ariko birasubikwa kubera ko intambara yakomeje gukaza umurego.
Ibiteganyijwe ku wa 3 Nyakanga
Imihango yatangiye ku wa 3 Nyakanga i Tehran, aho abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye, abanyapolitiki bakuru, abayobozi b’idini biteganyijwe ko bari bujye kumusezeraho.
Uyu munsi ufatwa nk’intangiriro y’umuhango aho Iran ishaka kugaragaza ko nubwo yahuye n’igihombo gikomeye, inzego zayo zigifite ubushobozi bwo gutegura igikorwa kinini kandi gifite uburemere mpuzamahanga.
Ni na wo muhango wa mbere ukomeye wa Leta uba ku butegetsi bwa Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ali Khamenei wamusimbuye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga.
Ku wa 4 na 5 Nyakanga: Abaturage bazamusezerera muri Grand Mosalla
Ku wa 4 na 5 Nyakanga, umurambo wa Khamenei n’iy’abagize umuryango we bazaba bari muri Grand Mosalla ya Tehran, kugira ngo abaturage babashe kubasezeraho.
Grand Mosalla ni imbuga nini iberamo amasengesho n’ibikorwa bikomeye bya Leta. Ni ahantu hakunze kubera imihango y’idini, ibirori bya Leta n’ibikorwa bifite ubutumwa bukomeye ku gihugu.
Biteganyijwe ko abantu benshi bazambikwa imyenda y’umukara, bagatonda umurongo wo kunamira umuntu wayoboye Iran mu bihe bikomeye birimo ibihano mpuzamahanga, intambara, impinduka za politiki n’ihangana rikomeye na Amerika na Israel.
Ku wa 6 na 7 Nyakanga: Tehran na Qom hazabera amasengesho
Ku wa 6 Nyakanga, imihango izakomereza mu bice bitandukanye bya Tehran, aho hazaba imyiyereko yo kumuherekeza. Bukeye bwaho, ku wa 7 Nyakanga, ibikorwa bizakomereza i Qom, umujyi uri mu bilometero hafi 120 mu majyepfo ya Tehran.
Qom ni umujyi ukomeye cyane mu myemerere y’Aba-Shia. Ni ho hari amashuri akomeye yigisha tewolojiya ya Islam, kandi na Khamenei yahize mbere yo gukomeza urugendo rwe rwa politiki.
Kujyana umurambo we i Qom bifite igisobanuro gikomeye, bifatwa nko kwerekana ko atari umutegetsi wa politiki gusa, ahubwo yari n’umuyobozi w’idini.
Ku wa 8 Nyakanga: Ikiriyo kizambuka kijye muri Iraq
Ku wa 8 Nyakanga, umurambo wa Khamenei uzajyanwa muri Iraq, aho uzakirirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Najaf. Nyuma hazaba imihango yo kumuherekeza mu mijyi ya Najaf na Karbala.
Najaf ni umwe mu mijyi mitagatifu ku Bayisilamu b’Aba-Shia, kuko ari ho hari ingoro yitiriwe Imam Ali ibn Abi Talib, ufatwa nk’umwe mu bantu bakomeye cyane mu mateka ya Islam y’Aba-Shia.
Ku wa 9 Nyakanga: Gushyingurwa i Mashhad
Nyuma y’imihango yo muri Iraq, umurambo wa Khamenei uzasubizwa muri Iran, ushyingurwe ku wa 9 Nyakanga mu ngoro ya Imam Reza i Mashhad.
Mashhad ni wo mujyi mutagatifu kurusha indi muri Iran. Ni na ho Khamenei yavukiye mu 1939, ahakurira kandi ahatangirira amasomo ye y’idini mbere yo gukomereza i Qom.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!