Kuva mu mpera z’umwaka wa 2024 urugo rwa Meghan Markle n’Igikomangoma Harry, rwakunze kugarukwaho cyane, aho bimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza byavugaga ko bombi batabanye neza ndetse ko baba bagiye guhana gatanya.
Aya makuru yarushijeho kuvugwa muri Gashyantare 2025 ubwo byavugwaga ko Meghan Markle yaba yatangiye gushaka umunyamategeko w’umuhanga mu bya gatanya ngo azamuhagararire.
Mu kiganiro gishya Meghan Markle yatanze nyuma y’igihe atavugana n’itangazamakuru, yagarutse cyane ku mubano we n’Igikomangoma Harry, agaragaza ko nta kibazo bafitanye ahubwo ko urukundo ari rwose.
Ibi yabitangarije mu kiganiro ‘The Jamie Kern Lima Show’. Yavuze ko akunda cyane umugabo we ndetse ashimishwa n’uburyo yitangira umuryango wabo.
Yagize ati “Ni umugabo mwiza, mbibona buri munsi uburyo amfasha kandi amfata neza. Arankunda cyane kandi twubakanye ubuzima bwiza dufitanye n’abana babiri beza. Akora ibishoboka byose ngo umuryango wacu ubeho mu mutekano kandi wishimye”.
Meghan Markle wahoze ari umukinnyi wa filime, yakomeje ashimangira ko we na Harry bari mu bihe byiza by’urukundo kurusha uko bari bameze mbere.
Yavuze ko mu myaka irindwi bamaranye basa nk’abari “mu kwezi kwa buki”.
Ati “Ubu hashize imyaka irindwi tubana, kandi dufite akanya ko kuruhuka, bituma turushaho kwishimana mu buryo bushya. Niyo mpamvu numva nk’aho turi mu gihe cy’urukundo rukomeye rw’ukwezi kwa buki nk’abageni bashya”.
Fox News yatangaje ko aya magambo ya Meghan Markle yakuyeho ibihuha byavugwaga ko we n’Igikomangoma Harry babanye nabi ndetse ko bendaga guhana gatanya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!