00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maroc yabonye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 September 2026 saa 07:24
Yasuwe :

Fatima Zahra El Mansouri yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Maroc, aba umugore wa mbere uhawe izi nshingano muri iki gihugu, nyuma y’uko ishyaka rye rya Authenticity and Modernity Party (PAM) ryegukanye imyanya myinshi mu matora y’abadepite yabaye mu cyumweru gishize.

El Mansouri yashyizwe kuri uyu mwanya n’Umwami Mohammed VI, amuhitamo aho guhitamo Fouzi Lekjaa uyobora umupira w’amaguru muri Maroc, akaba na we ari umwe mu banyapolitiki bakomeye bo muri PAM.

Uyu mugore w’imyaka 50 yabaye Meya w’Umujyi wa Marrakesh mu bihe bitandukanye, ndetse yari Minisitiri muri Guverinoma yari icyuye igihe, yari ihuriweho n’amashyaka atandukanye.

Abaye umugore wa kabiri uyoboye Guverinoma mu bihugu by’Abarabu, nyuma ya Najla Bouden wabaye Minisitiri w’Intebe wa Tunisia.

Maroc ni igihugu kigendera ku bwami bugengwa n’Itegeko Nshinga, nubwo ububasha bwinshi bukiri mu maboko y’Umwami.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye intsinzi y’ishyaka rye, mbere y’uko agirwa Minisitiri w’Intebe, El Mansouri yabajijwe niba hari impinduka Leta izakenera gukora kugira ngo azajye yitabira imihango y’idini ya Islam Umwami na we ajyamo.

Muri iyo mihango, irimo amasengesho yo ku wa Gatanu n’ayo kwizihiza iminsi mikuru ya Eid, abagabo n’abagore basengera ahantu hatandukanye.

El Mansouri ntiyasubije icyo kibazo mu buryo butaziguye, ahubwo yashimye Umwami Mohammed VI, avuga ko ari we muntu wa mbere uharanira inyungu z’abagore muri Maroc.

El Mansouri ni umwe mu bagore bazwi cyane muri politiki ya Maroc. Yize amategeko muri Kaminuza Mohammed V i Rabat, mbere yo gukomereza amasomo mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yibanze ku mategeko agenga ubucuruzi n’ibigo.

Yinjiye muri politiki nyuma y’ishingwa rya PAM mu 2008. Mu 2009, yabaye umugore wa mbere uyoboye Umujyi wa Marrakesh, yongera kuwuyobora nyuma y’amatora yo mu 2021.

Mu myaka itanu ishize, yari Minisitiri ushinzwe igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka, imitunganyirize y’imijyi, imiturire na politiki y’imijyi, muri Guverinoma yari iyobowe na Aziz Akhannouch.

Muri Gashyantare 2024, yabaye umuhuzabikorwa w’ubuyobozi bwa PAM, ishyaka ryahisemo kuyoborwa n’itsinda aho kugira Umunyamabanga Mukuru umwe.

Itegeko Nshinga rya Maroc riteganya ko Umwami atoranya umuyobozi wa Guverinoma mu ishyaka ryegukanye imyanya myinshi mu matora y’Umutwe w’Abadepite.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora, El Mansouri yari yavuze ko icyemezo cyo guhitamo hagati ye na Lekjaa cyari mu maboko y’Umwami.

Mu bihe byashize, byabaga byoroshye kumenya uzagirwa Minisitiri w’Intebe, kuko amashyaka menshi yabaga ayobowe n’Umunyamabanga Mukuru umwe.

PAM yegukanye imyanya 97, ariko ntihagije kugira ngo igire ubwiganze busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko igizwe n’abadepite 395. Iri shyaka rizakenera gufatanya n’andi kugira ngo rigere nibura ku myanya 198.

Kugeza ubu, ntibiramenyekana amashyaka PAM izafatanya na yo, cyane ko yagiranye ibibazo n’ishyaka rya National Rally of Independents (RNI), ryari riyoboye Guverinoma icyuye igihe na PAM yari irimo.

Ishyaka rya Justice and Development Party (PJD), rigendera ku mahame ya Islam, ryegukanye imyanya 54, rivuye kuri 13 ryari ryabonye mu matora yabanje.

Uku kongera kugira imbaraga kwa PJD kwafashijwe no kugaruka kwa Abdelilah Benkirane ku buyobozi bwaryo, na we wabaye Minisitiri w’Intebe.

Nyuma y’amatora, Benkirane yatangaje ko PJD izakomeza kuba mu mashyaka atavuga rumwe na Guverinoma, yanga ubufatanye na PAM.

Fatima Zahra El Mansouri yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages