00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marine Le Pen yemeje ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa mu 2027

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2026 saa 01:58
Yasuwe :

Umunyapolitiki uhagarariye ishyaka Nationa Rally, Marine Le Pen, yatangaje ko azahatanira kuyobora u Bufaransa mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2027, nyuma y’uko urukiko rw’ubujurire rugabanyije igihano yari yahawe kimubuza guhatanira umwanya mu bya politiki y’iki gihugu.

Urukiko rw’ubujurire rwahamije Marine Le Pen cyemezo ’icyaha cyo kunyereza amafaranga y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ariko avuga ko azajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Urukiko rwamugabanyirije igihe yari yarabujijwe kwiyamamaza kiva ku mezi 60 agirwa 45, harimo 30 asubitse, ariko Le Pen akomeza kuvuga ko azajuririra urukiko rusesa imanza mu Bufaransa.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Le Pen yahise atangiza urubuga rwe rwo kwiyamamaza ndetse asaba abatora kumushyigikira, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’igihugu, aho umukandida ashaka kuyobora igihugu nyamara yarahamijwe icyaha kijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo TF1 nyuma y’amasaha make urukiko rutangaje icyemezo, Le Pen yagize ati “Uyu munsi ndi umukandida mu matora ya Perezida. Abafaransa ni bo bazagira ijambo rya nyuma.”

Le Pen umaze igihe ayoboye mu ikusanyabitekerezo rikorwa mu baturage, yavuze ko azajyana ubujurire mu rukiko rusesa imanza. Ubu bujurire abutanze bwatuma icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire kidahita gishyirwa mu bikorwa.

Mu bihano yahawe harimo kwambara igikomo cy’ikoranabuhanga ku kaguru, mu gihe agomba kumara amezi 15 adahatanira imyanya mu matora, aya mezi akazabarwa guhera muri Werurwe 2025. Mbere yari yahanishijwe gukumirwa imyaka itanu mu bikorwa byo guhatanira umwanya muri politiki

Muri icyo gihe, National Rally yari yaratangiye gutegura uburyo umusore w’imyaka 30, Jordan Bardella, ushyigikiwe cyane na Le Pen yazaba umukandida w’ishyaka mu gihe Le Pen atabasha kwitabira amatora.

Ishyaka rya Le Pen riyoboye mu ikusanyabitekerezo mbere y’amatora ateganyijwe muri Mata 2027. Le Pen umaze kwiyamamaza inshuro eshatu atsindwa mu matora y’umukuru w’Igihugu, ubu yizera ko abaturage bashobora kwirengagiza icyemezo cy’urukiko cy’uko yahamijwe icyaha.

Ati “Nta buryo na bumwe busigaye bwatuma ntaziyamamaza mu 2027.”

Yabwiye TF1 ko ubujurire bwe mu rukiko rusesa imanza buzamuha uburenganzira bwo kwiyamamaza atambaye igikomo. Urukiko rukuru rusesa imanza rwigeze kuvuga ko mu gihe habaho ubujurire ruzagerageza gufata icyemezo ku rubanza rwa Le Pen mbere y’uko amatora aba.

Marine Le Pen yavuze ko aziyamamariza kuyobora igihugu mu 2027

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages