00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mamdani yarahiriye guta muri yombi Netanyahu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 July 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, yavuze ko ari gushakisha uburyo bwemewe n’amategeko bwatuma Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, atabwa muri yombi naramuka ageze muri uwo mujyi mu gihe cy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe muri Nzeri 2026.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Netanyahu mu Ugushyingo 2024, rumushinja ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko byakorewe muri Gaza, birimo kwicisha abantu inzara ndetse n’ibindi bikorwa bifatwa nk’ubugome.

Mamdani, wigeze kuvuga ko ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza ari Jenoside, mu gihe yiyamamarizaga kuyobora New York yavuze ko azata muri yombi Netanyahu naramuka ageze muri uwo mujyi.

Mu kiganiro cya The New York Times cyitwa “The Interview” cyatambutse ku wa Gatandatu, Mamdani yabajijwe niba agifite uwo mugambi.

Yasubije ati “Nizera ko Minisitiri w’Intebe Netanyahu akwiriye kuba ari i La Haye” aho icyicaro cya ICC giherereye kandi haburanishirizwa abakekwaho ibyaha bikomeye mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati “Yagize uruhare mu byaha by’intambara yashinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kandi icyo gitekerezo gishyigikiwe n’abantu benshi kubera gusa ibyo ibikorwa bye yakoze mu myaka myinshi ishize.”

Abahagarariye ibihugu byabo mu bikorwa bya Loni akenshi bahabwa ubudahangarwa mu gihe bari ku butumwa bwemewe n’amategeko. Ibi bishobora gutuma gufata Netanyahu bigorana mu gihe yaba yitabiriye ibikorwa bya Loni.

Nubwo bimeze bityo, Mamdani yavuze ko ari kugirana ibiganiro n’ishami ry’amategeko ry’Umujyi wa New York kugira ngo harebwe uburyo bwose bushoboka byakorwamo.

Yagize ati “Icyo amategeko anyemerera gukora mu Mujyi wa New York ni cyo tuzakora. Ariko ntituzashyiraho amategeko yacu bwite kugira ngo tugere kuri iyo ntego.”

Ambasaderi wa Israel muri Loni, Danny Danon, yamaganye amagambo ya Mamdani, avuga ko aho guhangana n’ibibazo by’urwango rukorerwa Abayahudi, yahisemo gushyigikira urwango kuri Israel.

Danon yavuze ko Netanyahu azageza ikiganiro ku bazitabira Inteko Rusange ya Loni mu cyumweru cy’ibiganiro ku rwego rwo hejuru giteganyijwe kuva ku wa 22 kugeza ku wa 28 Nzeri, avuga ko ibyo Mamdani yavuze “bitazagira icyo bihindura.”

Abinyujije kuri X, Ambasaderi Danon yagize ati “Niba hari umuntu ukwiriye gufatwa, ni Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani.”

Netanyahu yavuze ko adahangayikishijwe n’ibyo Mamdani yavuze, amushinja “gushyigikira Hamas” no “kwanga Amerika.”

Nubwo Mamdani yarahiriye guta muri yombi Netanyahu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ntabwo biri mu bihugu byemera Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Ikindi kandi, amategeko ya Amerika abuza inzego z’ibanze nka leta cyangwa imijyi gufatanya n’uru rukiko mu bikorwa byo guta muri yombi abantu rusaba.

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, yarahiriye guta muri yombi Netanyahu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages