Mamdani ni we muyoboke w’Idini ya Islam akaba n’umunyapolitiki muto utorewe kuyobora uyu mujyi utuwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize amajwi 50,4%, akurikirwa na Cuomo wagize 41,6%, naho Sliwa agira 7,1%. Biteganyijwe ko azarahirira iyi nshingano tariki ya 1 Mutarama 2026.
Mu ijambo ry’intsinzi, Mamdani yatangaje ko icyizere yagiriwe cyaturutse ku kuba yareretse Abanyamerika uko bashobora kwigobotora ubugambanyi bagiriwe na Perezida Donald Trump wa Amerika.
Ati “Donald Trump, kuko uri kureba, zamura ijwi. Iyo umuntu yeretse igihugu cyagambaniwe na Donald Trump uko cyatsinda, uyu mujyi ni wo umuzamura mu ntera.”
Mamdani yarahiriye guhagarika “umuco wa ruswa” ahamya ko wafashije abanyemari nka Perezida Trump kudatanga umusoro mu buryo bukwiye.
Uyu munyapolitiki yavukiye i Kampala muri Uganda tariki ya 18 Ukwakira 1991. Ababyeyi be ni Prof. Mahmood Mandani na Mira Nair utunganya filimi, bombi bakaba bakomoka mu Buhinde.
Umuryango wa Mamdani wavuye muri Uganda ubwo yari afite imyaka itanu y’amavuko, wimukira muri Afurika y’Epfo. Nyuma y’imyaka ibiri, wavuye muri Afurika, ujya i New York City.
Mamdani yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Manhattan, akomereza amasomo ajyanye n’amateka ya Afurika ndetse n’ururimi rw’Icyarabu muri Kaminuza ya Bowdoin iherereye mu mujyi wa Maine.
Mu myaka ya 2010 ni bwo Mamdani yinjiye muri politiki. Mu 2020, yatorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta ya New York, ahagarariye Ishyaka ry’Aba-Démocrate, yongera gutorwa mu 2022 no mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!