AFP yatangaje ko amabendera yazo yamanuwe aho zari zifite ibirindiro muri uwo Mujyi, ndetse habaho igikorwa cyo kuwusubiza mu maboko y’ingabo za Leta ya Mali.
Hafashwe uyu mwanzuro nyuma y’uko n’ubundi Ingabo z’u Bufaransa zari zifiti ibirindiro mu Mijyi ya Kidal na Tessalit iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu na zo zahavuye.
Mu 2013 ni bwo François Hollande wayoboraga u Bufaransa yohereje ingabo muri Timbukutu, zigiye guhashya intagondwa z’Aba-Djihadistes zari zimaze amezi umunani zihigaruriye.
Zabakubise inshuro amahoro yongera kuhahinda, kugeza ubwo Hollande yavuze ko “ari umwe mu minsi yamugendekeye neza mu buzima bwe bwa politiki”.
Kuva ubwo, ibitero by’izo ntagondwa zikekwaho kugirana isano na Al-Qaeda muri Timbukutu byaragabanutse ndetse Abanye-Mali basubirana agahenge.
Kuva Perezida Ibrahima Boubacar Keita yahirikwa ku butegetsi, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakuye ingabo ze muri icyo gihugu.
Mu bihumbi bitanu by’abasirikare b’Abafaransa bababarizwaga mu Karere ka Sahel, bibarwa ko hasigayeyo ibihumbi bitatu gusa.
Hari ubwoba ko izo ngabo nizimara kuva muri Timbukutu Aba-Djihadistes bashobora kongera kuvurunga ibintu dore ko bakiri mu bice by’icyaro.
Bamwe mu baturage bahatuye batangaje ko bagihura n’ingaruka z’ibitero by’abo barwanyi ariko nta mahitamo bafite usibye kwiyakira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!