00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Al-Qaeda yishyuwe miliyoni 50$ nk’ingurane yo kurekura umuntu umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 August 2026 saa 12:53
Yasuwe :

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zatangaje ko amafaranga agera kuri miliyoni 50$ yatanzwe nk’ingurane kugira ngo harekurwe umuntu wari washimuswe n’abarwanyi bafitanye isano na al-Qaeda muri Mali mu mpera za 2025. Ayo yafashije uwo mutwe gutera imbere muri Afurika y’Iburengerazuba no gushyigikira ibikorwa byawo hirya no hino ku Isi.

Raporo nshya ya Loni ntiyatangaje umwirondoro w’uwari washimuswe cyangwa uwatanze ayo mafaranga.

Amakuru aturuka ku bantu batatu bo mu karere Mali iherereyemo avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari zo zatanze ayo mafaranga. Bavuze ko umuturage w’icyo gihugu, hamwe n’abandi banyamahanga babiri bari barashimuswe ariko batavuzwe muri raporo ya Loni, barekuwe nyuma y’uko amafaranga atanzwe.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ntiyagize icyo avuga ku buryo burambuye kuri iryo shimutwa n’amafaranga yatanzwe, ariko yavuze ko igihugu cye gikomeje ibikorwa byo kurwanya iterabwoba no kurwanya ibikorwa bitera inkunga iterabwoba.

Raporo ya Loni ivuga ko igice kinini cy’ayo mafaranga cyageze ku barwanyi bakorera mu Karere ka Sahel. Andi mafaranga yageze kuri al-Qaeda muri Yemen ndetse no ku buyobozi bukuru bw’uyu mutwe, bushobora kuba buri muri Iran cyangwa Afghanistan.

Reuters yanditse ko abandi babiri bari barashimuswe bakomokaga muri Pakistan na Iran. Guverinoma z’ibyo bihugu ntizagize icyo zitangaza.

Raporo yakozwe n’itsinda rikurikirana ibikorwa bya al-Qaeda na Islamic State mu izina ry’Akanama k’Umutekano ka Loni yashyikirijwe Komisiyo ya Loni ishinzwe ibihano mu cyumweru gishize kandi yashyizwe ku rubuga rwa Loni ku wa 11 Kanama.

Loni yavuze ko igice kinini cya miliyoni 50$ cyagabanyijwe mu matsinda y’abarwanyi akorera muri Sahel ahuriye muri Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin, JNIM.

Raporo igira iti “Aya mafaranga yagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga ibitero by’uwo mutwe hirya no hino muri Mali.”

JNIM ifite abarwanyi bari hagati ya 7.000 na 8.000 muri Sahel, hafi kimwe cya kabiri cyabo bakaba bari muri Mali. Abarwanyi b’uyu mutwe bakorera muri Mali, Burkina Faso, Niger, Benin na Togo.

Raporo ivuga ko amafaranga ava mu bashimuswe afasha imitwe yitwaje intwaro kubona intwaro, ibikoresho n’abarwanyi bakeneye kugira ngo yagure ibikorwa byayo.

Muri Mata, abarwanyi ba JNIM bafatanyije n’inyeshyamba zishaka kwigenga bagabye igitero ku murwa mukuru wa Mali no mu yindi mijyi, gihitana Minisitiri w’Ingabo.

Raporo ya Loni ivuga kandi ko igice cy’ayo miliyoni 50$ cyahawe al-Qaeda yo muri Islamic Maghreb, AQIM, na yo ikagenera andi mafaranga ubuyobozi bukuru bwa al-Qaeda ndetse na al-Qaeda yo muri Arabian Peninsula, AQAP, ikorera muri Yemen.

Mali iri mu bihugu byugarijwe n'imitwe yitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages