Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Malaysia na Indonesia bibaye ibihugu bya mbere bifunze Grok, kubera impungenge ko ikoreshwa mu gukora amashusho y’urukozasoni bidafitiwe uburenganzira.
Mu itangazo rya Komisiyo y’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Malaysia, yavuze ko yabonye ikoreshwa nabi rya Grok mu gukora no gukwirakwiza ibikubiyemo amashusho y’urukozasoni, arimo gusebanya ndetse n’amashusho yahinduwe.
Yavuze ko muri uku kwezi kwa Mutarama yohereje inyandiko zo gusaba X na xAI gukuraho ibyo bintu muri, ariko nta cyakozwe.
Iti “Amashusho bivugwa ko arimo abagore n’abana ni ikibazo gikomeye cyane. Ubu buryo bwica amategeko ya Malaysia kandi bukarenga ku masezerano y’umutekano.”
Iyi komisiyo yavuze ko yashyizeho umunyamategeko kandi ko urubanza ruzatangira vuba.
Grok yatangijwe mu 2023, ikaba ikoreshwa ku buntu kuri X. Ikoranabuhanga ryayo ryo gukora amashusho, Grok Imagine, ryashyizweho mu 2025 rikaba ririmo uburyo buzwi nka ‘spicy mode’ bushobora gukora ibirimo amashusho y’urukozasoni. Grok yakomeje kunengwa kubera guhindura amashusho, arimo abagore bambaye bikini ndetse n’arimo abana.
Kubera ibi, Grok yashyizweho igitutu mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu Buhinde no mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!