00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Macron yaburiye ibihugu byifuza gukoresha umutungo w’u Burusiya wafatiriwe mu nyungu zabyo

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 22 September 2025 saa 02:54
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko gukoresha umutungo w’u Burusiya wafatiriwe bishobora guteza ibibazo bikomeye ku bihugu by’i Burengerazuba ndetse bikanagira ingaruka zikomeye ku Isi muri rusange.

Ibi yabigarutseho ku wa 21 Nzeri 2025, mu kiganiro yagiranye na CBS, aho yabajijwe icyo ibihugu by’i Burengerazuba biteganya gukoresha imitungo y’u Burusiya ifite agaciro ka miliyari 300 $ yafatiriwe ubwo iki gihugu cyatangizaga intambara muri Ukraine.

Ati “Twebwe icyo twitaho i ugukurikiza amabwiriza mpuzamahanga kabone nubwo turi mu bihe bidasanzwe, ntekereza ko nta muntu wemerewe gutwara amafaranga y’ikindi gihugu. Ni ukuvuga ngo tubikoze ntabwo twaba tukiri abizerwa.”

“Iyo ibihugu bitangiye kurenga ku mabwiriza mpuzamahanga akenshi biteza akaduruvayo rero twebwe icyo dukora ni ukuyakurikiza mbega ntabwo dushobora gufatira amafaranga y’u Burusiya nubwo yafatiriwe.”

Yakomeje avuga ko hari ibihugu by’i Burengerazuba byatangiye gukoresha amafaranga y’u Burusiya yafatiriwe mu rwego rwo gutera inkunga Ukraine bahanganye mu ntambara imaze imyaka igera muri itatu.

Macron yaburiye ibihugu byifuza gukoresha umutungo w’u Burusiya wafatiriwe mu nyungu zabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages