Muri Kanama 2024, Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky yemeje umushinga w’itegeko ry’ifungwa ry’amadini afite aho ahuriye n’ayo mu Burusiya, muri Nzeri itegeko riremezwa.
Amwe mu madini y’ingenzi iri tegeko ryarebaga ni Itorero ry’Aba-Orthodox rya Ukraine (Ukrainian Orthodox Church: UOC) rifite inkomoko ku rindi nk’iryo ryo mu Burusiya (Russian Orthodox Church) risanzwe rizwi nka Moscow Patriarchate.
Iyi raporo yagize iti “Guhagarika idini ni icyemezo kibi kigira ingaruka ku burenganzira bw’abantu ku myizerere yabo kandi kigashyira mu kaga ubuzima bw’umuryango muri rusange, ibyo bikaba bigaragaza impamvu zo kubitangira ibisobanuro.”
Iyo raporo yagaragaje ko iri tegeko ryashyizweho na Ukraine rishobora guhungabanya uburenganzira bwa muntu bw’ibanze burindwa n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Itorero ry’Aba-Orthodox mu Burusiya (Russian Orthodox Church) ryavuze ko guhagarikwa kw’itorero nk’iri muri Ukraine rifite abayoboke benshi cyane, bidakwiye kandi ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu.
Arikiyepisikopi Igor Yakimchuk yagize riti “Buri wese yumva neza ko ari ikizira kubuza abantu gusenga.”
Abaturage bo muri Ukraine benshi basengera mu Itorero ry’Aba-Orthodox rya Ukraine (Ukrainian Orthodox Church: UOC).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!