Mu butumwa yunyujije ku rukuta rwe rwa X, Martin yagize ati "Nyuma y’amezi hafi atanu y’ihanagana rikabije, Gaza iracyaturukamo amakuru adukomeretsa imitima. Mbabajwe n’abantu babarirwa mu magana bapfuye abandi bagakomereka ub, o hakwirakwizwaga inkunga y’ubutabazi mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Gaza uyu munsi".
Yakomeje ati "Ibi bibaye mu gihe umubare w’abamaze kwicwa muri Gaza kuva kuri 7 Ukwakira umaze kurenga 30.000. Abantu bari gupfa ku muvuduko uteye ubwoba".
Uyu muhuzabikorwa wa Loni yatangaje ubu butumwa, nyuma y’uko kuri uyu wa 29 Gashyantare 2024 ingabo za Israel zishe abasivile b’Abanya-Palesitine 104 abandi 706 bagakomereka.
Biciwe hafi y’amakamyo yari abazaniye ibyo kurya.
Iyi mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yavuzweho n’abarimo Perezida wa Amerika, Joe Biden na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani, bemeranyije ko uru rupfu rukabije rw’abasivili rwasubije irudubi uburyo bwo guhagarika intambara binyuze mu bwumvikane bwari buteganyijwe vuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!