00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni igiye gufatira ibihano Korea ya Ruguru nyuma yo kugerageza igisasu kirimbuzi

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 7 January 2016 saa 08:48
Yasuwe :

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kateranye igitaraganya kuri uyu wa Gatatu ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani na Korea y’Epfo, katangaje ko kagiye kwiga ingamba zafatirwa Korea ya Ruguru nyuma yo gusuzuma igisasu kirimbuzi, ‘hydrogen bomb’.

Ako kanama kamaganye ibyakozwe na Korea ya Ruguru, kavuga ko “ibimenyetso byeruye bibangamiye amahoro n’umutekano bikomeje kwigaragaza.”

BBC ivuga ko bibaye ubugira kane Korea ya Ruguru igerageza ibisasu bya kirimbuzi kuva mu 2006, ariko ngo icyo gisasu ni icya mbere gikozwe mu kinyabutabire cya ‘Hydrogene’, H-bomb.

Hari impungenge ko icyo gisasu cyaba gifite ingufu ziruta kure icyangije Imijyi ya Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani, yasenywe mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi.

Kim Jong-un uyobora Korea ya Ruguru
Igisasu cya Hydrogène gifite ingufu ziruta kure icyangije Imijyi ya Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages