00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

London Marathon: Yavugishije benshi nyuma yo kwiruka ahetse frigo

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 4 May 2026 saa 01:56
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki 3 Gicurasi 2026, Jordan Adams yatunguye benshi ubwo yari mu isiganwa rya London Marathon, akiruka ahetse frigo y’ibilo 25 ku mugongo.

Adams avuga ko mu 2010 umuryango wamenye ko nyina arwaye indwara ya dementia yo gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, kandi ikaba ari uruhererekane rwo mu muryango.

Kuva icyo gihe we n’abavandimwe be na se batangiye kwita kuri nyina utari ukibasha kugira icyo yifasha, gusa yitaba Imana mu 2016.

Nyuma y’imyaka ibiri, nibwo Adams yaje kumenya ko afite uturemangingo ndangasano dutuma afite ibyago 99,9% byo kuzibasirwa n’iyi ndwara yahitanye nyina.

Yavuze ko imaze kwibasira abo mu muryango we 12 barimo nyirakuru na nyirasenge. Kugendana frigo ku mugongo asobanura ko ari ikimenyetso cy’umutwaro uremereye yikoreye utagaragarira buri wese.

Adams n’umuvandimwe we, Cian, biyemeje gukusanya inkunga yo kwita ku bushakashatsi ku ndwara yo kwibagirwa. Bamaze gukusanya Amayero arenga 700.000.

Jordan Adams yavugishije benshi nyuma yo kwiruka yikoreye frigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages