Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere, i Washington, D.C.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Donald Trump, yavuze ko “imyaka y’ibyiza n’ibitangaza itangiye ubu.”
Ati “Igihugu cyacu kizongera gutera imbere ndetse cyubahwe hirya no hino ku Isi, tuzaba icyitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ariko ntituzemera ko abantu bakomeza kutwungukiramo, buri munsi umwe mu izaranga ubuyobozi bwa Trump, nzashyira Amerika imbere. Ubutavogerwa bwacu buzongera kubaho, ituze ryacu rizagarurwa, ukuboko k’ubutabera kuzongera gukora biboneye, ubugizi bwa nabi bukoresha intwaro bizarangira.”
“Icyo tuzashyira imbere ni ukubaka igihugu gifite ishema, giteye imbere kandi kirimo ubwisanzure. Vuba Amerika izarushaho kuba igihangange, inyembaraga ndetse irusheho kuba umwihariko kurusha uko byigeze bibaho mu mateka.”
Yongeyeho ati "Ku Banyamerika bose, umunsi w’itariki ya 20 Mutarama, 2025, ni Umunsi wo kwibohora."
Aya matora ya Perezida azibukwa nk’amatora akomeye kandi yagize ingaruka nziza mu mateka y’igihugu cyacu. Nk’uko itsinzi yacu yabyerekanye, igihugu cyose kiri gushyigikira imigambi yacu, abakuru n’abato, abagabo n’abagore, bose baradushyigikiye.
Yashimiye Abanyamerika b’abirabura, abizeza ko uko bamushyigikiye atazabyibagirwa, kandi azashyira imbere kumva ibibazo byabo.
Ati "Ku Birabura n’Aba-Latino, ndashaka kubashimira ku rukundo n’icyizere mwangiriye, twaciye agahigo kandi ntabwo nzabyibagirwa. Numvise amajwi yanyu mu gihe cyo kwiyamamaza, kandi ndifuza gukorana namwe."
"Uyu ni umunsi wa Martin Luther King, mu kumuha icyubahiro, tuzakorera hamwe mu guhindura inzozi ze, impamo."
Yavuze ko azarwanya ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Amerika, ati "Nzashyiraho ibihe bidasanzwe ku mupaka wacu wo mu majyepfo. Abinjira mu gihugu cyacu mu buryo butemewe, bagomba guhagarikwa kandi tuzatangiza gahunda yo gusubiza miliyoni z’abanyabyaha aho baturutse. Nzohereza Ingabo mu majyepfo, mu gukumira abinjira mu gihugu cyacu mu buryo butemewe n’amategeko."
Yavuze kandi ko azashyira imbaraga mu kugabanya ibiciro. Ati "Nzasaba Leta yanjye gushyira imbaraga zose mu kurwanya izamuka ry’ibiciro no kugabanya ibiciro ku masoko. Izamuka ry’ibiciro ryatewe n’ubwiyongere bw’ibyo Leta ikoresha ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu."
Yashimangiye ko Amerika izacukura peteroli ifite munsi y’ubutaka bwayo, ikoherezwa hirya no hino ku Isi. Ati "Tuzaba igihugu gikize nanone."
Yasezeranyije ko "Tuzongera gukorera imodoka nyinshi muri Amerika ku kigero kitigeze kibaho."
Yongeyeho ati "Aho gusoresha cyane abaturage bacu mu gukiza ibindi bihugu, tuzongera imisoro ku bindi bihugu, mu gukiza abaturage bacu."
Trump yavuze ko azaca gahunda zishyigikira kwihinduza igitsina, avuga ko "Kuva uyu munsi, ibitsina bizwi na Leta ya Amerika ni bibiri, abagabo n’abagore."
Yashimangiye ko abasirikare birukanwe muri uwo mwuga kubera kwanga kwikingiza Covid-19, bazagaruka mu nshingano zabo. Uyu mugabo kandi yashimangiye azaca intambara, ati "Umurage wanjye ndifuza ko uzaba uwo kunga abafitanye amakimbirane, nishimiye kubabwira ko umunsi umwe mbere y’uko ninjira muri izi nshingano, abashimuswe muri Israel bari gusubira mu miryango yabo."
Trump yavuze ko Amerika izisubiza umwanya wayo ikwiriye nk’igihugu cyubashywe kurusha ibindi ku Isi. Yongeyeho ko azahindura amazina Golf of Mexico, ikaba Golf of America.
Uyu mugabo yongeye kuvuga ku ubunigo bwa Panama buzisubizwa na Amerika, nyuma y’uko Trump ashinje Panama gusoresha amafaranga menshi ku bwato bwa Amerika burimo n’ubwato bw’intambara bukorera mu nyanja.
Yashimangiye ko bitewe n’iyo myitwarire, Amerika izisubiza ubunigo bwa Panama.
Uyu Mukuru w’Igihugu yanavuze ko Amerika izarushaho gushyira imbaraga mu bushakashatsi bwo kugeza ku mubumbe wa Mars, ingingo yashimishije Elon Musk wari mu batumiwe, akagaragara afite igitwenge ku isura ye.


UKO UMUHANGO W’IRAHIRA RYA TRUMP URI KUGENDA:
Donald Trump yarahiriye kuyobora Amerika
Saa Moya zuzuye ku isaha yo mu Rwanda nibwo Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47 w’iki gihugu.
Akimara kurahira, Trump yakirijwe amashyi y’urufaya n’abamushyigikiye, ari nako haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.



JD Vance yarahiye
19:00 Mbere y’uko Donald Trump arahira, yabanjirijwe na JD Vance uzamubera Visi Perezida. Uyu mugabo yari arikumwe n’umugore we, Usha Vance n’abana babo.

Trump ageze aho agomba kurahirira
18:45: Donald Trump ageze mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigomba kuberamo umuhango wo kurahira kwe. Ubwo yinjiraga muri iki cyumba yakirijwe amashyi y’abayobozi bahari.

Michelle Obama ntiyahagaragaye
18:20: Mu gihe abandi bayoboye Amerika binjiraga ahabera umuhango wo kurahira kwa Trump barikumwe n’abagore babo, Barack Obama yatambutse ari wenyine, kuko hari hashize iminsi Michelle Obama atangaje ko atazitabira uyu muhango.
Mu bayoboye Amerika bitabiriye uyu muhango harimo Bill Clinton, George W. Bush na Barack Obama.
Uretse aba uyu muhango wanitabiriwe na Elon Musk, uza ku mwanya wa mbere mu bakize ku Isi.





Biden na Trump bagenze mu modoka imwe
17:40: Mu rugendo ruva kuri White House rwerekeza ku nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko, Donald Trump na Joe Biden bagenze mu modoka imwe isanzwe itwara Perezida wa Amerika.
Ni umuhango usanzwe ukorwa, ko Perezida mushya aherekeza ucyuye igihe, bari mu modoka imwe. Gusa mu myaka ine ishize ibi ntabwo byabaye kuko Trump yanze kwitabira irahira rya Biden.
Bafashe uru rugendo nyuma y’ibiganiro byabahurije muri White House.


Putin yifurije Perezida Trump ishya n’ihirwe
17:30: Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yifurije Donald Trump ishya n’ihirwe mu nshingano ze.
Ibi Perezida Putin yabigarutseho ubwo yari ayoboye inama yamuhuje n’abagize akanama k’umutekano w’igihugu.
Yashimye ibiherutse gutangizwa na Trump, agaragaza ko azakora ibishoboka byose ngo ahagarike ibyago by’uko habaho intambara ya gatatu y’Isi.
Perezida Putin yavuze ko yiteguye kuganira na Trump, ku ntambara yo muri Ukraine.
Ibyo wamenya ku irahira rya Trump
Biteganyijwe ko Trump arahizwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, John Roberts, saa Sita z’amanywa i Washington D.C. mu Rwanda turaba turi saa Moya z’umugoroba, benshi mwavuye mu kazi.
Irahira rya Perezida wa Amerika risanzwe ribera imbere y’inyubako ikoreramo abagize Inteko Ishinga Amategeko, gusa kuri iyi nshuro, iki gikorwa kirabera imbere muri iyi nyubako, kubera ikibazo cy’ubukonje bwinshi.
Trump yavuze ko atifuza kugira uwo ateza ibibazo kubera ubukonje, ahitamo kurahirira mu nzu, ibyaherukaga gukorwa na Ronald Reagan mu 1985, na we wabikoze kubera ubukonje bwinshi bwariho ku munsi arahira.
Akarasisi n’indi myiyereko biteganyijwe kuri uyu munsi na byo ntibirabera hanze, ahubwo birabera mu nyubako ya Capital One Arena yakira abantu ibihumbi 20 iri mu bilometero 3,2 uvuye kuri US Capitol.
Trump akimara kuvuga ijambo, arerekeza mu cyumba cyahariwe perezida, President’s room. Aha ni ho ashyirira umukono ku nyandiko z’ingenzi. Umuhango urakurikirwa n’umusangiro, we n’abandi banyacyubahiro bake bazahuriramo.


Trump ageze muri White House
16:56: Trump na Melania Trump bageze muri White House. Bakiriwe na Joe Biden na Jill Biden, babura amasaha make ngo basohoke muri iyi nzu.
Nyuma y’amasengesho biba biteganyijwe ko Perezida mushya na Visi Perezida mushya bajya muri White House kuyisura. Bakirwa n’abacyuye igihe bakagirana ikiganiro kigufi.



16:36: Trump asohotse mu rusengero
Donald Trump aherekejwe na Melania Trump basohotse mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Yohana, ruherereye i Washington D.C.
Ni nyuma y’umuhango w’amasengesho wabanjirije igikorwa nyirizina cyo kurahira. Biteganyijwe ko bahita berekeza muri White House, aho bagirana inama nto izwi nka ’tea meeting’.

16:29: Mark Zuckerberg na Jeff Bezos mu bitabiriye umuhango
Biteganyijwe ko umuhango w’irahira rya Trump witabirwa n’abanyepolitike bakomeye, abanyemari, abanyamadini n’abandi batandukanye.
Mu bagaragaye mu rusengero harimo Mark Zuckerberg washinze ikigo cya Meta gifite imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na WhatsApp. Hagaragaye kandi umunyemari Jeff Bezos washinze iguriro rya Amazon.


Trump n’umuryango we babukereye
16:04: Donald Trump aherekejwe n’umugore we, Melania bageze ku rusengero rwitiriwe Mutagatifu Yohana, ruri i Washington D.C.
Uyu muhango w’amasengesho ukorwa na buri muyobozi wa Amerika mbere yo kurahirira inshingano.
Mbere yo kugera kuri uru rusengero, Trump yabanjirijwe n’abana be barimo Ivanka Trump na Eric Trump.





Uretse umuryango wa Perezida Trump, kuri uru rusengero hanageze umuryango wa JD Vance watowe nka Visi Perezida.


16:00 Nubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakiri mu gitondo, ab’inkwakuzi bamaze kugera ahabera uyu muhango.



Trump ni muntu ki?
Donald John Trump yavutse ku wa 14 Kamena 1946 avukira mu mujyi wa New York; ni umuhungu wa Fred Trump na Mary Anne Trump. Ni umwana wa kane mu bana batanu.
Arubatse, afite abana batanu yabyaranye n’abagore batatu batandukanye muri bo babiri baratandukanye, uwa gatatu niwe bari kumwe ubu witwa Melania Knauss aho bashyingiranywe mu 2005.
Yize muri Kaminuza ya Fordham University mu gihe cy’imyaka ibiri. Nyuma yaje kwinjira mu ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton riherereye muri Kaminuza ya Pennsylvania.
Kwiga yabifatanyaga no gukora akazi mu isosiyete y’ubwubatsi ya se izwi ku izina rya Elizabeth Trump & Son.
Trump yaje kurangiza mu ishuri rya Wharton mu 1968 aho yakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu by’ubukungu; ahita yinjira mu isosiye ya se neza. Mu 1971 yahawe ububasha bwo kuyigenzura aza no kuyita "The Trump Organization".
Trump kandi yize no mu ishuri rya gisirikare rya New York Military Academy aho yaje kurangiza ari mu banyeshuri beza bafite amanota meza.
Kuri ubu ni umuntu uzwi mu bikorwa by’ubwubatsi ndetse akaba anazwi mu itangazamakuru na politiki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!