Ni nyuma yo kubona amajwi ya Electoral college 277, mu gihe Kamala Harris afite 224.
Nubwo amajwi akiri kubarurwa, Donald Trump yamaze kwegukana amajwi ya ‘Electoral college’ 270, asabwa kugira ngo umuntu atsinde amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.
Trump wigeze kuyobora Amerika hagati ya 2016 na 2021, agarutse mu biro bya Perezida wa Amerika, White House nyuma y’urugamba rukomeye rwo kwiyamamaza rwatumye asimbuka urupfu inshuro ebyiri mu mezi ane ashize.
Intero ya Trump yiyamamaza ni ‘Ugusubiza Amerika icyubahiro yahoranye’, Make America Great Again. Inshuro zose yagiye yiyamamaza, yavuze ko gusubiza Amerika icyubahiro bizaca mu guhagarika kwivanga mu bibera ahandi, imbaraga zigashyirwa mu kubaka Amerika ikaba ikigega cy’Isi, Abanyamerika bakabona akazi n’ubuzima bwiza.
Trump yijeje ko akigera ku butegetsi, amasaha ya mbere azayamara ahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka itatu. Kuri we, ntabwo yumva uburyo Amerika ikwiriye gusohora miliyari z’amadolari ya buri munsi ngo irafasha Ukraine, mu gihe abaturage bayo bicira isazi mu jisho.
Ikimuraje ishinga ni ugufasha abashaka gushing inganda muri Amerika ndetse n’abasanzwe bazihafite, kugira ngo bakore ibintu byinshi kandi biciriritse abaturage bashobora kwigondera, bityo babone akazi kandi bahahe bitabagoye.
Bamwe mu bayobozi bo hirya no hino ku Isi batangiye kwandika ubutumwa bwo kwifuriza Donald Trump imirimo myiza nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu babimburiye abandi harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy. Bombi bavuze ko biteguye gukomeza gukorana nawe.
Congratulations to @realDonaldTrump on his impressive election victory!
I recall our great meeting with President Trump back in September, when we discussed in detail the Ukraine-U.S. strategic partnership, the Victory Plan, and ways to put an end to Russian aggression against…
— Volodymyr Zelenskyy / Володимир Зеленський (@ZelenskyyUa) November 6, 2024
Congratulations President-elect @realDonaldTrump on your historic election victory.
I look forward to working with you in the years ahead. pic.twitter.com/QYHLd4k4EG
— Keir Starmer (@Keir_Starmer) November 6, 2024
Ubutumwa nk’ubu kandi bwanditswe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Congratulations, President @realDonaldTrump. Ready to work together as we did for four years. With your convictions and mine. With respect and ambition. For more peace and prosperity.
— Emmanuel Macron (@EmmanuelMacron) November 6, 2024
Dear Donald and Melania Trump,
Congratulations on history’s greatest comeback!
Your historic return to the White House offers a new beginning for America and a powerful recommitment to the great alliance between Israel and America.
This is a huge victory!
In true friendship,… pic.twitter.com/B54NSo2BMA— Benjamin Netanyahu - בנימין נתניהו (@netanyahu) November 6, 2024
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ni umwe mu bashimye Donald Trump ku ntsinzi yabonye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Ndashima mbikuye ku mutima Donald Trump watowe by’agateganyo ku ntsinzi ye y’amateka. Ndetse ndamwifuriza ishya n’ihirwe mu kuyobora Amerika[…] Niteguye kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’u Burundi na Amerika.”
Uko ibikorwa by’amatora byagenze no kubara amajwi byagenze:
Trump yatangaje ko yatsinze
9:30: Nubwo intsinzi ye itaremezwa neza, Donald Trump yavuze ko yiteguye gukemura ibibazo bimaze igihe byugarije igihugu cye birimo n’ibijyanye n’abimukira banyura ku mipaka itandukanye.
Yavuze ko urugendo rwe rwaranzwe n’ibizazane, ariko rurangiye neza.
Yashimiye umugore we, Melania Trump n’abana be bamubaye hafi muri uru rugendo.
Donald Trump yavuze ko gutsinda kwe ari intsinzi kuri Demokarasi, yizeza ko nta ntambara n’imwe azashoza ku gihugu ko ahubwo azazihagarika. Yavuze ko "Imana yarokoye ubuzima bwanjye kubera impamvu. Impamvu ni ukongera kubaka igihugu cyacu".
9:20: Donald Trump yegukanye intsinzi muri Pennsylvania, bituma amajwi ye agera kuri 267. Arabura gusa amajwi atatu ngo yegukane intsinzi.
8:20: Kamala Harris yegukanye intsinzi muri Leta ya New Hampshire, bituma agira amajwi 214 kuri 247 ya Donald Trump.
8:00: Donald Trump yegukanye intsinzi muri Leta Georgia, akomeza gusatira umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Muri rusange afite amajwi ya ‘Electoral college’ 247, mu gihe Kamala Harris afite 210.
7:34: Kamala Harris nawe akomeje kuzamuka mu majwi y’abatora bahagarariye abandi (Electoral college), aho amaze kugira 210, mu gihe Donald Trump afite 230. Utsinda ni utanga mugenzi we kuzuza amajwi 270.
Kugeza ubu hari Leta zikomeye amajwi atarabarurwa zirimo Pennsylvania, Minnesota, Wisconsin, Georgia na Michigan.
7:00: Kugeza ubu Donald Trump aracyayoboye mu majwi yamaze kubarurwa, aho yatowe n’abarenga miliyoni 61, mu gihe Kamala Harris yatowe n’abarenga miliyoni 56.
6:52: Donald Trump yegukanye intsinzi muri Leta North Carolina, iri muri Leta zirindwi gutsinda biba bigoye kuko umubare w’abayoboke b’ishyaka ry’Aba-Républicains n’iry’Aba-Démocrates uba urenda kungana.
6:00: Kamala Harris yatsindiye California, Donald Trump atsindira Idaho. Muri rusange Trump amaze gutorwa n’Abanyamerika barenga miliyoni 53, bakarenga miliyoni 47 kuri Kamala Harris.
5:15: Trump yatsindiye Mississippi, Iowa, Montana, Utah mu gihe Kamala Harris yatsindiye Colorado.
4:50: Trump yatsindiye Louisiana, Ohio.
4:20: Kamala Harris atsindiye Dalaware.
4:00: Donald Trump atsindiye Leta ya Wyoming, South Dakota, North Dakota na Texas.
3:45: Trump amaze gutorwa n’abarenga miliyoni 23 mu gihe Kamala Harris amaze gutorwa n’abarenga miliyoni 19 mu majwi amaze kubarurwa. Trump afite amajwi 191 ya Electoral College, Kamala Harris akagira amajwi 81 gusa.
Icyakora nyinshi muri Leta zisanzwe zimushyigikira cyane nka California ntizirasoza ibikorwa byo kubarura amajwi.
3:30: Donald Trump atsindiye Leta ya Arkansas na South Carolina, Leta y’ubundi yari yatsindiye mu matora ya 2020. Arkansas igira amajwi atandatu ya Electoral College, South Carolina ikagira amajwi icyenda.
3:00: Donald Trump atsindiye Leta ya Florida iri mu zikomeye cyane dore ko ifite amajwi 30 ya Electoral College. Trump kandi yatsindiye Leta ya West Virginia ifite amajwi ane ya Electrol College.
Trump kandi yatsindiye Tennessee ifite amajwi 11 ya Electoral College na Alabama ifite icyenda. Yatsindiye kandi Oklahoma y’amajwi arindwi na Missouri y’amajwi 10.
Kamala Harris nawe yatsindiye District of Columbia ifite amajwi atatu ya Electoral College, Maryland ifite amajwi 10 na Massachusetts y’amajwi 11.
Magingo aya, ibikorwa by’itora byasojwe muri Leta 16, icyakora mu nta mukandida urabasha gutsindira Leta uruhande rwe rutari rwatsindiye mu 2020.
Trump yasabye abamushyigikiye kudacika intege bagakomeza gutora
2:50:Mu gihe habura amasaha make ngo site z’itora zifungwe hose muri Amerika, Donald Trump yongeye gusaba abamushyigikiye kuguma ku mirongo bariho ku biro by’itora kugira ngo batore.
Yagize ati "Turi kwitwara neza cyane, niba uri ku murongo [utegereje gutora]. Guma kuri uwo murongo, ntutume bagukura kuri uwo murongo, wugumeho utore kuko ntacyo babikoraho, turatsinda bishimishije."
Donald Trump atsindiye Leta ya Kentucky,Indiana na West Virginia
2:10: Donald Trump abaye uwa mbere utsindiye Leta, aho atsindiye Leta ya Kentucky ifite amajwi umunani ya Electoral college.
Niyo Leta ya mbere atsindiye muri aya matora, ndetse no mu 2020 uyu mugabo yari yayitsindiye.
Trump kandi yatsindiye Leta ya Indiana ifite amajwi 11 ya Electrol college. Iyi Leta kandi Trump yari yayitsindiye mu 2020.
2:00: Amatora yahagaritswe kuri site eshanu zo muri Leta ya Georgia nyuma yo kwikanga ibisasu. Ibi bisasu byikanzwe n’ahandi hantu habiri, ariko ntabwo ho ari kuri site y’itora.
Polisi yatangiye ibikorwa byo kugenzura niba ibisasu byikanzwe kuri izo site byaba ari byo koko, cyangwa se byaba ari ibyikango, dore ko hari ahandi hantu byikanzwe ariko igenzura rikerekana ko atari byo.
1:30: Site z’itora 10 zo muri Leta ya Georgia ziratinda gutangaza ibyavuye mu ibarura ry’amajwi kubera ko zagize ibibazo byatumye hari amasaha ashira ibikorwa by’amatora bitarimo gukorwa.
1:10: Amajwi arenga ibihumbi 30 agiye kongera kubarwa mu gace ka Milwaukee muri Leta ya Wisconsin nyuma y’uko bigaragaye ko imashini zikoreshwa mu kubara amajwi zitari zifunzwe neza.
Amajwi agiye gusubirwamo ni ay’abantu batoye mbere, batigeze bagera kuri site y’itora ku munsi w’itora. Ubuyobozi bwavuze ko iki gikorwa kigamije gutuma ibizava mu matora muri aka gace byemerwa na bose.
Iki gikorwa gishobora gutuma ibisubizo biturutse mu ibarura ry’amajwi yo muri aka gace bitinda kuboneka muri rusange.
00:50: Donald Trump yatanze impuruza ku bikorwa byo kwiba amajwi biri kubera muri Leta ya Pennsylvania mu Mujyi wa Philadelphia. Uyu mugabo ntabwo yasobanuye neza uburyo ari kwibwamo, icyakora yaciye amarenga ko inzego z’umutekano ziri gukurikirana iki kibazo.
Polisi yo muri uwo Mujyi yabwiye CNN ko nta makuru ifite ajyanye n’ibyo Donald Trump yavuze.
00:20: Site z’itora za mbere zitangiye gufunga imiryango muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo izo muri Leta ya Indiana na Kentucky. Muri rusange, Leta esheshatu zirafunga imiryango 19:00 z’amasaha yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izi zikaba zirimo na Leta y’ingenzi cyane ya Georgia.
Iyi Leta iba ifite amajwi 16 ya Electral college, ishobora kuza gutangaza ibyavuye mu matora hakiri kare kuko 70% by’amajwi yose aza kuba yarangije kubarwa nibura isaha imwe nyuma y’ifungwa rya site z’itora.
00:00 Site z’itora ebyiri zongerewe igihe cyo gutora muri Leta ya Georgia nyuma y’uko ibikorwa by’itora bikomwe mu nkokora n’ubwoba bw’igisasu, cyatumye hashira igihe amatora adakorwa.
Izo site zongerewe iminota 58 yatindijwe n’ibikorwa byo kugenzura ibyo bisasu byikanzwe. Amatora kuri izo site ararangira 19:58 ku masaha yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iminota 58 nyuma y’uko izindi site ziba zafunze.
23:30: Elon Musk wamaze kugaragaza ko ashyigikiye Donald Trump yamaze gutora, aho yabikoreye muri Leta ya Texas isanzwe ari n’ibiro by’ibigo bya Tesla ndetse na SpaceX, ibigo byombi abereye Umuyobozi.
Uyu mugabo arahita afata rutemikirere imwerekeza i Florida ku nyubako ya Mar-a-Lago ya Donald Trump, aho aza kuba ari kumwe n’itsinda rito ry’abateye inkunga Trump n’inshuti ze, mu gukurikira imigendekere y’ibarura ry’amajwi.
22:45: Kamala Harris yasuye Ibiro by’Aba-Democrates muri Leta ya Washington DC, ashimira abakozi babyo ndetse anagira umwanya wo kuvugana n’abantu kuri telefoni, aho yakomeje kubasaba kugana site z’itora kugira ngo bamutore.
22:15:Urwego rw’Iperereza muri Amerika, FBI, rwatangaje ko ’email’ ikomoka mu Burusiya ari yo ishobora kuba yakwirakwije amakuru y’ibitero by’ibisasu kuri site z’itora zitandukanye, icyakora isobanura ko urwo rwikango nta shingiro rufite.
Muri Leta zirimo iya Georgia hari site z’itora zafunze imiryango mu gihe cy’iminota 30, hakorwa ubugenzuzi bugamije gusuzuma niba igitero cy’ibisasu cyahaketswe gifite ishingiro. Byaje kugaragara ko ibyo bisasu atari byo ndetse amatora akomeza uko bisanzwe.
FBI yahumurije Abanyamerika ibasaba gukomeza kwitabira amatora mu buryo busanzwe kuko nta kibazo cy’ibitero bishobora kubagabwaho gihari.
22:00: Umusore w’imyaka 25 wo muri Leta ya Michigan yatawe muri yombi nyuma yo kuvuga ko Donald Trump naramuka atsinze amatora, ashobora kuza gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse anaca amarenga yo gutunga intwaro yakoresha muri ibyo bikorwa.
Umushinjacyaha yavuze ko uyu mugabo witwa Isaac Sissel aza kuburana ku mugoroba, akabazwa ku byo akekwaho byo kugambirira ubugizi bwa nabi mu gihe Trump yatsinda amatora.
21:40: Elon Musk araba ari mu itsinda rito ry’abatumirwa baza kuba bari kumwe na Donald Trump ku nyubako ye ya Mar-a-Lago iherereye muri Leta ya Florida. Abandi baza kuba bari kumwe na Donald Trump barimo abamuteye inkunga mu bikorwa byo kwiyamamaza, bikaba byitezwe ko baza kuba ari abantu bake cyane.
Nyuma yaho, Trump araza kugeza ijambo ku baturage benshi, rishobora kuza kuba ryemeza intsinzi ye cyangwa se rikaba ari iryemeza ko yemera kuba yatsinzwe.
Abanyamerika barenga miliyoni 83 bamaze gutora
21:20: Bamwe mu bajyanama ba Donald Trump bamusabye kuza gutangaza ko yatsinze amatora mu gihe yabona arusha amajwi Kamala Harris muri Leta z’ingenzi cyane nka Pennsylvania.
Icyakora ntabwo byatangajwe niba Donald Trump yamaze kwemera iyo nama, gusa uyu mugabo adaciye ku ruhande yavuze ko yiteguye gutsinda amatora kandi harimo ikinyuranyo kinini.
Aba bajyanama ngo bizera ko nta kintu Trump yahomba mu gihe yatangaza ko yatsinze amatora, ariko ibi nabyo bikaza guterwa n’ibyavuye ibarura ry’amajwi cyane cyane muri Leta ya Pennsylvania, ndetse n’ibyo ikipe ye ishinzwe kugenzura ibarurwa ry’amajwi iza kumubwira.
Gusa abajyanama ba Trump barimo na Steven Bannon bamuvuze ko bidakwiriye kuba yatangaza amajwi mbere y’igihe.
21:00: Donald Trump arakurikirana ibikorwa by’ibarura ry’amajwi ari ku nyubako ye ya Mar-a-Lago iherereye muri Leta ya Florida. Uyu mugabo ushobora kuba Perezida wa mbere ukuze winjiye muri White House mu gihe yaramuka atowe, araba ari kumwe n’inshuti ze ndetse n’abo mu muryango we.
Ku rundi ruhande, Kamala Harris nawe araza kuba ari kumwe n’umuryango we aho batuye i Washington DC, akaza kubanza gusangira nawo mbere yo kwerekeza kuri Kaminuza ya Howard aho ari buhurire n’inshuti ze ndetse n’abandi bakoranye nawe, bategereje kumenya uburyo amatora yarangiye.
Iyi kaminuza niyo Kamala Harris yizemo ibijyanye n’Amategeko, ndetse inshuro nyinshi yakunze kuvuga ko ayihoza ku mutima, agashimangira ko zimwe mu nshuti nziza afite magingo aya, bahuriye muri iyo kaminuza.
20:40: Amatora yamaze gutangira muri Leta zose ndetse site zose z’itora ziri gukora. Imibare ya site z’itora hirya no hino mu gihugu yerekana ko Abanyamerika barenga miliyoni 83 bamaze gutora mu gitondo cyo muri icyo gihugu.
Abakurikirana iby’aya matora bemeza ko abagabo bayitabiriye ku kigero kidasanzwe, bitandukanye n’amatora yabanje. Donald Trump niwe ufite amahirwe yo gutorwa n’abagabo benshi kurusha Kamala Harris, uretse ko uyu mugore nawe afite amahirwe yo gutorwa n’abagore benshi kurusha Donald Trump.
Kugeza ubu nta bibazo bikomeye biragaragara muri aya matora, uretse ikibazo cy’imvura yatumye umuriro ubura kuri site y’itora muri Leta ya Missouri, kwikanga ibisasu byabaye muri Leta ya Georgia ndetse n’ibibazo bya tekinike byagaragaye ku imashini ikoreshwa mu itora muri Leta ya Pennsylvania.
Amafoto agaragaza uburyo ibikorwa by’amatora biri kugenda hirya no hino muri Amerika
19:40: Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Michigan, Jocelyn Benson yaburiye abaturage b’iyo Leta, abasaba "kwitondera abanyamahanga" bashobora kubashuka.
Ati " Ntimubyemere, turabizi ko baza gukoresha igishoboka cyose mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha mu rwego rwo gutuma haba ubwoba, urujijo, amakimbirane n’akavuyo bigamije gutesha agaciro inzira y’itora yacu."
19:35: Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Georgia, Brad Raffensperger, yavuze ko ibisasu byikanze kuri zimwe muri site z’itora zo muri iyo Leta bifitanye isano n’u Burusiya, nubwo yirinze gusobanura neza isano yabyo.
19:15: Urukiko rwo muri Leta ya Pennsylvania rwongereye igihe cy’itora aho kiza gusozwa nibura Saa Yine z’ijoro. Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’agace ka Cambria busabye ko amatora yakwigizwa inyuma bitewe n’ikibazo cya tekinike cyabaye ku mashini z’amatora muri ako gace.
Uko Ibikorwa by’amatora biri kugenda
Trump yatoreye i Florida, avuga ko afite icyizere
18:45: Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoreye muri Leta ya Florida, aho yageze kuri site y’itora ari kumwe n’umugore we, Melania Trump.
Trump yagize ati "Turashaka guha ikaze buri wese, turifuza kwakira buri wese."
Yongeyeho ko afite icyizere cyo gutsinda amatora, ati "Twitwaye neza [mu bihe byo kwiyamamaza]. Ndi kumva ko turi no kwitwara neza cyane."
Uyu mugabo yavuze ko mu nshuro ebyiri amaze kwiyamamaza, ubu ari bwo yumva afite icyizere cyo hejuru cyo gutsinda, ati ’’nta n’ubwo amajwi azaba yegeranye."
Amafoto agaragaza uko ibikorwa by’itora biri kugenda muri Amerika
18:30: Imvura ikomeye yatumye umuriro ubura kuri site y’itora iri muri Leta ya Missouri ndetse ituma abaturage batabona uko bagana ku zindi site z’itora bitewe n’uko amazi menshi yafunze imihanda.
Ubuyobozi bwa Leta ya Missouri bwari bwatanze integuza ku mvura n’umuyaga mwinshi bishobora kuza kuboneka, icyakora hari icyizere cy’uko ibi bitaza kuba imbogamizi ku baturage bifuza gutora, uretse ko bitazwi niba hari busabwe ko amasaha y’itora yongerwa.
18:15: Hikanzwe ibisasu bitanu muri Leta ya Georgia, kuri site y’itora iherereye mu gace ka Fulton. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise busaba abaturage kuva kuri site ebyiri zikanzweho ibyo bisasu, hakorwa ubugenzuzi bwamaze iminota 30, biza kugaragara ko nta kibazo gihari.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amatora mu gace ka Fulton, Nadine Williams, yavuze ko ibikorwa by’itora byasubukuwe. Ati "Twishimiye ko site zombi zakomeje ibikorwa byazo, kandi hari umutekano uhagije."
Ubuyobozi bw’aka gace bugiye gusaba urukiko kongera amasaha y’itora kubera iri tinda ryabayeho.
18:00: Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rwanyomoje amakuru avuga ko hari ibitero by’iterabwoba byashoboraga kubera kuri site z’itora. Uru rwego rw’iperereza kandi rwahakanye amakuru avuga ko muri Leta z’ingenzi (zizwi nka Swing States) zirimo guha uburenganzira abagororwa kugira ngo batore.
Ni nyuma y’uko hasohotse video ebyiri zitanga ubutumwa bw’umuburo bw’uko hari ibitero by’iterabwoba biteganyijwe kuri site z’itora mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hagati aho, inzego zishinzwe ikirere muri Amerika zavuze ko hari nubwo hari Leta ziri kugwamo imvura nyinshi, cyane cyane nka Leta ya Wisconsin, nta bwoba bikwiriye gutera abaturage cyane ko nta mpungenge z’uko iyo mvura n’umuyaga mwinshi bishobora kwangiza ibikorwaremezo biri kwifashishwa mu matora.
Kamala Harris yasabye abamushyigikiye kumuhesha intsinzi
17:45: Kamala Harris utegereje kumenya niba atorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko abamushyigikiye bagomba gutora bagatsinda Donald Trump.
Mu kiganiro yatanze kuri Radio V-103, mu kiganiro ’The Big Tigger Morning Show’ Harris yagize ati "Tugomba kubikora. Umunsi wo gutora ni uyu kandi abantu bakwiriye kwitabira amatora."
Yongeyeho ati "Nitaye cyane ku nshingano mfite imbere yanjye. Intego yanjye ni ukugira ngo nkemure ibibazo ku bijyanye n’ingamba zifasha abantu."
17:30: Amatora mu gace ka Cambria muri Leta ya Pennsylvania yatinze gutangira kubera ikibazo cy’imashini ikoreshwa mu itora yagize ikibazo cya tekinike.
Gusa ubuyobozi bwa site y’itora yagize ikibazo bukomeje gusaba abaturage kwitabira amatora ndetse bwasezeranyije ko igihe cy’itora cyongerwa mu rwego rwo kwishyura umwanya washize amatora ataba kubera ikibazo cya tekinike.
17:00: Amatora muri Leta ya California yamaze gutangira, iyi Leta ikaba ari yo ya mbere ifite amajwi muri ya Electral college, aho ifite 55. Izindi Leta zatangiye amatora ni Idaho, Nevada na Oregon.
16:30: JD Vance watoranyijwe na Donald Trump nk’uwamwungiriza aramutse atsinze amatora, yamaze gutora aho iki gikorwa yagikoreye mu gace ka Cincinnati kuri site y’urusengero rwa St. Anthony of Padua muri Leta ya Ohio. Yaje ari kumwe n’umugore we, Usha, ndetse n’abana babo.
Yavuze ko yishimiye gutora, ati " Ndumva meze neza, ntabwo wamenya uko biri bugende kugeza igihe cyo kubimenya kigeze, ariko ndumva meze neza."
Yongeyeho ko anejejwe no kongera gutorera mu gace yatoreyemo inshuro nyinshi kuva akiri muto.
16:00: Leta ya Arkansas yabaye iya 40 yafunguye imiryango mu bikorwa by’amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe gito izirimo Mississippi na North Dakota nazo zifunguye imiryango.
Izindi Leta zatangiye amatora zirimo Colorado, Montana, Nebraska, New Mexico, Utah na Wyoming.
15:30: Perezida Joe Biden uri mu minsi ya nyuma ku butegetsi ari bukurikirane ibikorwa by’amatora ari mu Biro bye bya White House, aho aza kuba ari kumwe n’umugore we ndetse n’abajyanama be babanye igihe kinini mu nshingano nyinshi yagize muri politiki ya Amerika.
Haraba hari kandi abamushyigikiye bazwi cyane, inshuti ze ndetse n’abayobozi bakuru mu Biro bye. Byitezwe ko atari bwitabire ibikorwa ibyo ari byo byose by’amatora, ndetse ntabwo ari bwitabire amatora mu buryo bwa rusange.
Uyu mugabo yavuzweho kuba atarumvikanye na Kamala Harris mu minsi ya nyuma yo kwiyamamaza kwe, ahanini uyu mugore akaba yari agamije kwiyerekana nk’utwari gukorera munsi ya Biden, ahubwo akaba ari umuyobozi ufite ubushobozi bwo gushyiraho gahunda ihamye yatuma abaturage bamwizera bakamutora.
Ibi ngo byari bumwongerere amahirwe yo gutsinda, icyakora ngo bishobora kuba byaragize ingaruka mbi ku bijyanye n’umubano wa Biden na Kamala Harris.
Hagati aho, Biden arakomeza kwakira amakuru y’uko amatora ari kugenda, nk’uko Ibiro bya White House byabitangaje.
15:00: Abatuye muri Leta ya North Carolina bazindukiye mu bikorwa by’amatora, aho bari ku mirongo miremire bategereje ko igihe cyabo kigera ubundi bakajya gukora.
Iyi Leta ifite kinini isobanuye kuko nayo ifite amajwi 16 ya Electral college.
Ibikorwa byo gusengera Kamala Harris byakajije umurego mu Buhinde
14:30: Kamala Harris afite inkomoko mu Buhinde, ahakomoka nyina, Dr. Shyamala Gopalan Harris. Uyu mubyeyi yahavuye afite imyaka 19 gusa, yijyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushaka ubuzima, nta muryango ahafite.
Iwabo mu Buhinde ni umubyeyi wubashywe cyane kubera ibikorwa by’ubugiraneza yahakoze mbere yo kwitaba Imana mu 2009. Uyu mubyeyi yagize uruhare rufatika mu bijyanye n’ubushakashatsi bwa kanseri y’ibere, ibiri mu bituma akundwa cyane kandi akubahwa mu Buhinde.
Mu gihe umukobwa we ari kwiyamamariza kuyobora Amerika, benshi mu Bahinde bari kumusengera mu rwego rwo kugira ngo atsinde Donald Trump.
14:00: Leta ya Pennsylvania, imwe muri Leta zikomeye, yatangiye ibikorwa by’amatora. Ni imwe muri Leta zikomeye muri aya matora ndetse ni imwe mu zo abakandida bamazemo igihe kinini mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Abari kwitabira amatora bitwaje ibyapa bitandukanye bigaragaza abakandida bashyigikiye, abandi bafite ibikombe birimo icyo kunywa.
Sitasiyo z’amatora nyinshi zatangiye zakira abaturage benshi, aho mu isaha ya mbere hari aho abarenga 100 babaga bategerereje hanze. Ibi bitanga icyizere cy’uko aya matora ari buze kugira ubwitabire buri hejuru.
13:00: Leta nyinshi mu Burasirazuba bwa Amerika zatangiye ibikorwa by’amatora, zirimo nka New York, Indiana, Kentucky, Maine, New Jersey na Virginia.
12:30: Ibice byo mu Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye amatora. Ku isaha ya saa Kumi n’Imwe z’igitondo, abatuye muri Leta ya New Hampshire ndetse na Vermont batangiye ibikorwa by’amatora.
Izi ni zimwe muri Leta zitangije ibikorwa by’amatora mbere y’izindi, aho na zo zigenda zifungura ibiro by’itora mu masaha ari imbere.
Ntabwo ibiro by’itora bifungurirwa rimwe muri Amerika bitewe n’ikinyuranyo cy’amasaha, aho kenshi usanga igice cy’Uburasirazuba kiri imbere amasaha atatu ugereranyije n’igice cy’Uburengerazuba bwa Amerika.
Imigabo n’imigambi y’abakandida ya Donald Trump na Kamala Harris
Kugabanya imisoro n’ikiguzi cy’imibereho
Trump na Kamala Harris bemeranya mu bibazo bibangamiye abashoramari bakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika harimo icy’umusoro uri hejuru ushobora gutsimakira by’umwihariko abagitangira, hakiyongeraho icy’imibereho irushaho guhenda.
Kamala ateganya kugabanyiriza imisoro ibigo by’ishoramari bito bikiri bishya. Ubusanzwe byagabanyirizwaga umusoro w’amadolari 5000, ariko we avuga ko najya ku butegetsi bwe, bizajya bigabanyirizwa amadolari 50.000. Abona ko ibi bizatuma muri manda ya mbere, ibigo bishya bigera kuri miliyoni 25 bitangira imirimo, bivuye kuri miliyoni 19 byo ku bwa Biden.
Yasezeranyije Abanyamerika b’abirabura n’Abalatini ko Leta izabaha inguzanyo ya miliyoni imwe y’amadolari kugira ngo bayifashishe mu gutangiza ishoramari ndetse no kuriteza imbere. Yabijeje ko muri aya mafaranga, bazakomorerwamo amadolari 20.000.
Trump yasezeranyije Abanyamerika gusubizaho gahunda yo kugabanya imisoro yatangije mu 2017, aho ateganya kugabanyiriza umusoro ibigo bikorera ibicuruzwa muri Amerika, ukava ku gipimo cya 21%, ukagera kuri 15%. Ahamya ko igabanya ry’imisoro rizabaho nasubira ku butegetsi, rizaba ari ryo rikomeye mu mateka.
Aherutse kubwira abirabura muri Leta ya South Carolina ati “Nzagira igabanya ry’imisoro rya Trump irinini mu mateka. Tuzatuma ribaho igihe cyose, kandi rizatumbagiza ubukungu bwanyu.”
Uyu munyapolitiki yasezeranyije Abanyamerika ko nasubira ku butegetsi, Amerika itazajya isoresha amafaranga bahemberwa akazi bakora nyuma y’amasaha asanzwe, ko azakuraho ku nyungu ziva mu bwiteganyirize, kandi ko ateganya gushyiraho Komisiyo ishinzwe kugabanya amafaranga Leta isesagura.
Ku kibazo cy’ihenda ry’ibiribwa gikomoka ku ihenda ry’imboga n’imbuto, Kamala ateganya kugikemura binyuze mu guhangana na’bazamura ibiciro byabyo mu buryo butemewe n’amategeko, cyane cyane ibigo binini by’ubucuruzi binyunyuza abaguzi, bigamije inyungu zabyo. Ni gahunda ashaka gukomeza, kuko yashyizweho na Joe Biden.
Abimukira badafite ibyangombwa ntibazoroherwa
Ahantu hatandukanye Trump yiyamamarije, yumvikanye avuga ko abimukira badafite ibyangombwa ari abanyabyaha baba baracitse ibihugu bakomokamo, bakisukiranya muri Amerika, aho babona ubwinyagamburiro.
Trump yasezeranyije Abanyamerika ko azashyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’itegeko rikumira abantu badafite ibyangombwa, yirukane abimukira benshi mu mateka ya Amerika, ndetse anateganya gusubukura umushinga wo kubaka urukuta ku mupaka wabo na Mexique.
Mu gihe Trump agaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Biden na Kamala nka Visi Perezida bwafunguriye amarembo abimukira batemewe benshi, Kamala we agaragaza ko atari ko biri, agasezeranya Abanyamerika ko azongera abarinda umupaka wa Amerika na Mexique.
Kamala avuga ko azakomezanya na gahunda Perezida Biden yashyizeho yo gukumira abimukira batemewe n’amategeko, ndetse ayongerere imbaraga kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.
Bahuriza kuri Gaza, bitandukanye no kuri Ukraine
Trump na Kamala bagaragaza ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe umutekano wayo wugarijwe “na Iran” n’imitwe y’iterabwoba, ndetse bemeza ko bashyigikiye ko imbohe z’Abisirayeli zashimuswe na Hamas mu Ukwakira 2023 zirekurwa, imeneka ry’amaraso rigahagarara mu ntara ya Gaza.
Trump avuga ko mu gihe yari ku butegetsi, umutwe wa Hamas wari waraciwe intege ku buryo utashoboraga gutera Israel. Yagaragaje ko Biden yarangaye, uyu mutwe wubura umutwe ubifashijwemo na Iran, uhungabanya umutekano w’igihugu cy’inshuti, icyakoze ngo we yongeye gutorwa ntibyakongera kubaho.
Ku ntambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, Kamala agaragaza ko najya ku butegetsi, Amerika n’inshuti zo mu muryango NATO bizakomeza guha Ukraine ubufasha kugira ngo bwivune umwanzi.
Icyakoze, Trump we abona ko intambara yo muri Ukraine itazahagarikwa n’ubufasha Amerika n’ibihugu bya NATO bikomeza kuyiha, ahubwo ngo birushaho kuyenyegeza. Yasezeranyije Abanyamerika ko azahagarika iyi ntambara mu masaha 24, binyuze mu buhuza.
Imodoka ziguruka n’izikoresha amashanyarazi
Trump yagaragaje ko ateye ipfunwe n’uko u Bushinwa buri kwigaranzura Amerika ku isoko mpuzamahanga ry’imodoka zigezweho, cyane cyane izikoresha umuriro w’amashanyarazi, ibintu abona ko bikwiye guhagarara.
Uyu munyapolitiki yasezeranyije Abanyamerika ko nasubira ku butegetsi, azasubizaho itegeko rigabanya imodoka zihumanya ikirere, rizatuma izikoresha umuriro w’amashanyarazi ziyongera cyane.
Trump yagaragaje ko afite intego y’uko mu modoka zizakorwa muri Amerika kugeza mu 2032, bibiri bya gatatu zizaba zikoresha amashanyarazi.
Yasobanuye ko mu rwego rwo guhatanira isoko n’u Bushinwa, ku butegetsi bwe Amerika izaba iri imbere mu gukora imodoka ziguruka. Ahamya ko zizazana impinduka mu bucuruzi, zihindure imibereho y’ubuzima bwo mu cyaro.
Trump kandi ateganya gutangiza imijyi mishya 10 y’inzozi z’Abanyamerika izaba irimo ibikorwaremezo birimo inganda, amacumbi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi. Asobanura ko ubuzima bw’abayituye n’abayikoreramo buzaba bworoshye ugereranyije n’ubwo mu yindi mijyi.
Kamala na we atagenya gufasha Abanyamerika gutunga inzu, kandi ngo mu gihe yatorwa, manda ya mbere izarangira yubakishije inzu nshya miliyoni eshatu zo gutuzamo abaturage. Buri muntu ushaka kugura inzu bwa mbere yamusezeranyije kuzamuha inkunga y’amadolari 25.000 ndetse n’inguzanyo y’amadolari 10.000.
Uyu Mu-Démocrate yasobanuye ko mu gihe yajya ku butegetsi, mu mwaka wa mbere abashaka kugura inzu barenga miliyoni imwe ari bo bazahabwa aya mafaranga. Yijeje ko abakire bazakumirwa mu kugura inzu zagenewe rubanda rugufi.
Ibyaranze ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump na Kamala Harris
Ibyaranze ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump
Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2017 kugeza mu 2021 ni umukandida w’Ishyaka ry’Aba-Republicains. Afite icyizere cyo kwigaranzura Ishyaka ry’Aba-Democrates ryamutsinze mu matora yabaye mu Ugushyingo 2020.
Uyu munyapolitiki yakoze ibikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Butler muri Leta ya Pennsylvania tariki ya 13 Nyakanga 2024. Icyo gihe yarashwe ugutwi n’umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwaga Thomas Matthew Crooks.
Video igaragaza ubwo Trump yaraswaga
Igerageza ryo kwica Trump ryagaragaje ko ubuzima bwe buri mu kaga, ndetse ryatumye urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru, Secret Service, rushyirwaho igitutu gikomeye kugeza ubwo Kimberley Cheatle waruyoboraga yemeye amakosa, aregura.
Mu bihe bitandukanye, ubwo Trump yiyamamazaga yibasiye ubutegetsi bwa Joe Biden na Kamala Harris, abushinja gufungurira amarembo abimukira batemewe n’amategeko bambuka umupaka wa Amerika na Mexique no kwenyegeza intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Trump yabwiye Abanyamerika ko nibongera kumutora, azasubukura umushinga wasubitswe mu 2021 wo kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique, hagamijwe gukumira aba bimukira, abizeza ko azazahura ubukungu bwa Amerika yemeza ko bwahungabanye.
Nyuma y’ikiganiro mpaka cyabaye tariki ya 11 Nzeri 2024, Trump yigambye gutsinda Kamala nubwo ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye byagaragaza ko kwemeza uwatsinze bigoranye.
Nk’uko byagenze no mu 2020, uyu munyapolitiki yibasiye bikomeye ibinyamakuru bitandukanye, by’umwihariko ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko bishyigikiye umukandida bahanganye.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza, Trump yashyigikiwe bikomeye n’umuherwe nyir’urubuga nkoranyambaga rwa X, Elon Musk, wamushyigikiye akoresheje uru rubuga ndetse hari n’aho yamuherekeje.
Ikigo Center for Countering Digital Hate, cyatangaje ko ibyo Musk yavuze ku matora ya Amerika byarebwe inshuro miliyari ebyiri kuri uru rubuga. Ni umubare ushimangira uruhare rukomeye rw’uyu muherwe mu bikorwa byo kwamamaza Trump.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump byarangiye kuri uyu wa 4 Ugushyingo. Uyu mukandida wari kumwe na Senateri James David Vance ushobora kumubera Visi Perezida yageze muri Leta ya Pennsylvania, North Calorina Na Michigan, yashimangiye ko ashyize imbere gahunda yo gukumira abimukira batemewe n’amategeko.
Ibyaranze ibikorwa byo kwiyamamaza bya Kamala Harris
Kamala Harris ni umukandida wasimbuye Perezida Joe Biden nyuma y’aho abo mu ishyaka ry’Aba-Democrates bagaragaje impungenge z’uko intege nke z’umubiri zishobora kuzatuma atsindwa na Donald Trump.
Yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza muri ’West Allis Central High School’ muri Leta ya Wisconsin tariki ya 23 Nyakanga 2024, agaragariza Abanyamerika imigabo n’imigambi bye, cyane cyane ku guteza imbere ubukungu, kugabanyiriza imisoro ibigo by’ishoramari bito no guharanira uburenganzira bwo gukuramo inda aho butemewe.
Mu minsi ya mbere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, Kamala yigaruriye imitima y’Abanyamerika benshi. Muri Kanama 2024 gusa, abaterankunga bamushyigikiye bamukusanyirije miliyoni 361 z’amadolari, yikubye gatatu ayo Trump yakusanyirijwe.
Tariki ya 6 Kanama 2024, Kamala yajyanye na Tim Walz wiyamamariza umwanya wa Visi Perezida, mu bikorwa byo kwiyamamaza byakomereje muri Leta ya Philadelphia. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu 12.000, bakubye 1,5 abitabiriye icyabereye muri Georgia.
Tariki ya 11 Nzeri 2024, Kamala na Trump bahuriye mu kiganiro mpaka muri Leta ya Philadelphia, cyateguwe na televiziyo ABS. Ni ikiganiro cyaranzwe no kwibasirana hagati y’aba banyapolitiki, cyane ku ngingo y’abimukira, ubukungu n’intambara ya Ukraine.
Bitendukanye n’ikiganiro mpaka cyahuje Trump na Biden, aho byagaragaraga ko Trump yatsinze, abakurikiye icyahuje Trump na Kamala bagowe no kwemeza uwatsinze undi.
Kamala yashyigikiwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzi Jennifer Lopez, Cardi B, Taylor Swift, John Legend, Beyonce, Eminem, umukinnyi wa filimi Morgan Freeman n’umuyobozi w’ibiganiro kuri televiziyo, Oprah Winfrey. Abataramuherekeje mu bikorwa byo kwiyamamaza, bagaragarije ku mbuga nkoranyambaga ko ari we mukandida ukwiye kuyobora Amerika.
Urugendo rwo kwiyamamaza rwa Kamala rwarangiriye mu mujyi wa Pittsburg muri Leta ya Pennsylvania, aho yiteze gukura amajwi menshi. Yabwiye Abanyamerika ko kumushyigikira ari ugushyigikira demokarasi, ubwisanzure ndetse n’imiyoborere ivuguruye muri Amerika.
Yagize ati “Igihe kirageze ngo haze ikiragano gishya cy’imiyoborere muri Amerika kandi niteguye kubagezaho iyo miyoborere nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukurikira.”
Uburyo Perezida atorwa muri Amerika
Waba wari uzi ko umukandida watowe n’abaturage benshi muri Amerika ashobora gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu? Ibyo birashoboka cyane rwose!
Amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arihariye, bitewe ahanini n’uburyo amajwi abarwamo bushingiye ku Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ryabayeho kuva muri Werurwe 1789.
Muri Amerika, amajwi abarwa mu buryo bubiri burimo ubushingira kuri rubanda nyamwinshi (popular vote). Ubu bushingirwaho mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi bayobozi.
Ubundi buryo ni ubushingira ku majwi shingiro cyangwa se inteko itora (electoral college), bwo bukaba bushingirwaho gusa mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Muri rusange, abagize inteko zitora mu gihugu cyose ni 538. Barimo abadepite 435, abasenateri 100 n’abandi batatu bahagararira akarere ka Columbia.
Amerika igizwe na Leta 50. Buri Leta iba ifite abantu bayihagararira mu gutora umukandida ku mwanya wa Perezida, kandi igenerwa umubare w’amajwi bitewe n’umubare w’abayituye.
Leta ifite abaturage bake nka Maine na North Dakota, ihabwa amajwi atatu gusa y’inteko itora. Ituwe cyane nka California, Texas na Pennsylvania yo igahabwa menshi, ndetse ni zo zigira ijambo rikomeye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Abakandida bibanda kuri Leta zituwe cyane mu gihe biyamamaza kuko gutorwa n’inteko zitora zaho bibongerera amahirwe yo kugera ku majwi 270 (ni ukuvuga hejuru ya 50% bya 538) aba akenewe kugira ngo batsinde.
Mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Leta ya California igenerwa amajwi 55 y’inteko itora, Texas ikagenerwa amajwi 38, Florida igenerwa 29, New York na yo ikagenerwa 29.
Donald Trump w’Umu-Républicain yatsinze amatora yabaye mu Ugushyingo 2016 ku majwi 304 y’inteko itora, mu gihe Hillary Clinton w’Umu-Démocrate we yagize amajwi 227. Mu 2020, Joe Biden yagize amajwi 306, Trump agira 232.
Iyo haba hashingirwa ku majwi ya rubanda nyamwinshi, Hillary yari gutsinda Trump mu 2016, kuko uyu mugore yari yatowe n’abaturage 65.853.514 bangana na 48,2%, mu gihe Trump we yatowe na 62.984.828 bangana na 46,1%.
Abanyamerika benshi bamaze imyaka myinshi bifuza ko inteko zitora zavanwa ku matora y’Umukuru w’Igihugu, hakajya habarwa amajwi ya rubanda nyamwinshi.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyamerika 61% ari bo bifuza ko inteko zitora zavanwaho. Muri abo higanjemo Aba-Démocrates.
Ibyiyumvo by’Abanyarwanda ku matora ya Perezida wa Amerika
Abanyarwanda benshi biteze kumenya Perezida mushya wa Amerika ugomba gusimbura Joe Biden wamaze gukuramo ake karenge kubera izabukuru, agasimburwa na Kamala Harris.
Nubwo abakandida ari bane, abahabwa amahirwe menshi ni babiri aribo Kamala Harris w’imyaka 60 na Donald Trump w’imyaka 78.
Nubwo amatora agiye kubera mu bilometero bisaga ibihumbi 11 uvuye mu Rwanda, Politiki ya Amerika ni imwe mu zo Abanyarwanda bakurikiranira hafi cyane.
Impamvu ni uko uzatorwa wese, politiki ye mu buryo bumwe cyangwa ubundi izagira ingaruka ku bihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo.
IGIHE yaganiriye na bamwe mu Banyarwanda b’ingeri zose, bagaragaza aho bagaze hagati y’abakandida babiri b’ibikurankota bahataniye kuyobora Amerika.
Impamvu aya matora akorwa ku wa Kabiri
Mu mateka ya Amerika, kwitabira amatora byari ingorabahizi kubera ko ibiro by’itora byari kure cyane ya benshi. Byasabaga abahinzi gukora ingendo ndende zashoboraga no kubatwara umunsi wose, bajya gutora Umukuru w’Igihugu cyangwa se abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Bitewe n’uko Abanyamerika benshi bari abakirisitu bamaramaje, ntabwo byari gushoboka ko amatora yari gushyirwa ku Cyumweru cyangwa se ku wa Gatandatu, kuko bemeraga ko ari iminsi yo gusenga Imana no kuruhuka.
Bigendanye na rwa rugendo rurerure rugana ku biro by’itora, bamwe mu Banyamerika batekereje ko ku wa Gatatu ari wo munsi mwiza wo gutoreraho. Bashakaga gushyira intera ihagije hagati y’impera z’icyumweru n’umunsi w’itora.
Ariko umunsi wa Gatatu ntibawemeranyijeho bitewe n’uko abenshi bagaragaje ko bitashobokera bitewe n’uko wari umunsi wo kujya kugurisha umusaruro wabo ku isoko.
Abanyamerika basubiye inyuma, babona bakwiye kujya batangira urugendo ku wa Mbere berekeza ku biro by’itora kugira ngo batore ku munsi ukurikiraho, ari wo ku wa Kabiri.
Nubwo Abanyamerika muri rusange batora ku wa Kabiri, hari ababona ko uyu munsi urimo imbogamizi bitewe n’uko abenshi baba bari mu kazi kuri uyu munsi. Ntabwo muri Amerika hakiri ubwiganze bw’abahinzi nko mu kinyejana cya 19, kuko ubu hasigaye abatagera no kuri 2%.
Mu matora yo muri iki kinyejana cya 21, abatora baragabanyuka bitewe n’uko baba bari mu kandi kazi. Aho bifuza ko yakwimurirwa mu mpera z’icyumweru, cyangwa se akagumishwa ku wa Kabiri, ariko uyu munsi hakajya hatangwa ikiruhuko ku rwego rw’igihugu.
Ibi byifuzo na byo Amerika yabonye ko birimo imbogamizi, mu 2020 ishyiraho gahunda yo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ushaka gutora yabikorera mu rugo (mail-in ballot). Abatekereza ko bazaba bahuze ku wa Kabiri, na bo bemerewe kujya batora mbere y’igihe, amajwi yabo azatangarizwa rimwe n’ay’abatoye ku munsi nyirizina.
Ubusesenguzi ku matora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!