00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libya: Habonetse imibiri 28 y’abimukira biciwe mu butayu

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 February 2025 saa 03:12
Yasuwe :

Bubinyujije ku rukuta rwa Facebook, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Libya, bwatangaje ko inzego z’umutekano zabonye imibiri y’abimukira 28 mu mwobo uri mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’iki gihugu mu Butayu bwa Sahara.

Bwatangaje ko iyi mibiri yabonetse mu gice cyo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Kufra, hakaba hari n’abandi bimurika 76 bari bafashwe n’agatsiko k’abagizi ba nabi babohojwe.

Umujyi wa Kufra uherereye mu bilometero 1.712 uvuye mu Murwa Mukuru, Tripoli.

Ku wa Kane, Ishami rishinzwe umutekano mu gace ka Alwahat ko muri Libya ryatangaje ko hari imibiri 19 yabonetse mu mwobo uri hafi aho, mu gihe Ishami ry’Umuryango utabara imbabare muri Libya, Libyan Red Crescent, ryakuye imibiri y’abandi bimukira 10 mu mazi hafi y’icyambu cya Dila mu mujyi wa Zawiya.

Libya yakunze kuba inzira ikoreshwa cyane n’abimukira bahunga intambara n’ubukene mu bihugu byabo bashaka kugera i Burayi, aho banyura mu butayu no mu Nyanja ya Méditerranée.

Ubushinjacyaha Bukuru bwavuze ko hari itsinda ry’abagizi ba nabi ryashimuse aba bimukira binjiraga muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rikabafata ku ngufu rikanabakorera iyicarubozo.

Batatu barimo babiri b’abanyamahanga n’umunya-Libya umwe bamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’aba bantu, mu gihe inzego z’umutekano zatangiye gukusanya ubuhamya ku barokotse.

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Libya, bwatangaje ko inzego z’umutekano zabonye imibiri y’abimukira 28 mu mwobo uri mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’iki gihugu mu Butayu bwa Sahara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .