00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liban: Ingabo za Loni zagabweho igitero, imodoka yazo itwikwa n’abashyigikiye Hezbollah

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 15 February 2025 saa 02:10
Yasuwe :

Abashyigikiye umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah bakoze imyigaragambyo ikaze bafunga umuhanda ujya ku kibuga cy’indege cya Beirut muri Liban, ndetse batwika imodoka y’ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (UNIFIL).

Iki gitero cyagabwe ku wa 14 Gashyantare 2025 cyakomerekeyemo Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwa UNIFIL, Maj. General Chok Bahadur Dhakal. Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa Liban bwari bwimye indege ya gisivile yari ivuye muri Iran uruhushya rwo kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Beirut.

Itangazo ryasohowe na UNFIL rigira riti “Tubabajwe n’iki gitero gikomeye cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro zimaze igihe zigarura umutekano mu majyepfo ya Liban muri ibi bihe bigoye.”

UNFIL kandi yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku kuri iki gitero.

Ingabo za Liban zahise zitabara bwangu zitatanya abigaragambyaga ndetse zivuga ko hakorwa ibishoboka byose abaturage bagabye igitero ku ngabo za Loni bakagezwa imbere y’ubutabera.

Imyigaragambyo yatangiye ku wa 13 Gashyantare 2025 ubwo leta ya Liban yahagarikaga ingendo z’indege zijya cyangwa ziva muri Iran, birakaza abaturage bituma bigabiza imihanda irimo n’ijya ku kibuga cy’indege.

Liban yahagaritse izi ngendo nyuma y’uko Israel itangaje ko Iran ikoresha indege z’abagenzi ishyiriye inkunga umutwe wa Hezbollah.

Urwego rushinzwe ingendo zo mu kirere rwa Liban rwatangaje ko ingendo zihagaritswe kuva ku wa 13-18 Gashyantare 2025 ariko abaturage ntibabikozwa.

Imodoka y'ingabo za Loni yatwitswe n'abigaragambyaga bashyigikiye Hezbollah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .